Iyi Kipe y’Akarere ka Huye yabitangarije mu Nteko Rusange yayo yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2022, aho yagarutse ku buzima bwayo dore ko imaze iminsi mu bibazo bitandukanye bishingiye ku mikoro make.
Perezida wa Mukura VS, Maniraguha Ndamage Jean Damascène, yavuze ko mbere yo kujya gushaka abakinnyi mu mahanga bazajya babanza kureba abo mu Rwanda.
Yagize ati "Ingufu tuzazishyira mu bana bato b’Abanyarwanda batarengeje imyaka 22. Mbere yo kujya mu isoko ryo muri Nigeria, Ghana n’ahandi tuzajya tubanza turebe Abanyarwanda."
Gusa yavuze ko Mukura VS itagiye guhita imera nka APR FC ngo ireke abanyamahanga burundu gusa ariko avuga ko na byo bishobora kuzabaho bitewe n’umusaruro uzaboneka mu Banyarwanda.
Yakomeje ati "Ntabwo Mukura igiye kumera nka APR FC ngo ntabwo izongera gukoresha abanyamahanga, gusa nabyo bishobora kuzabaho. Bitewe n’umusaruro w’abana tugiye gutangirana, dusanze abana b’Abanyarwanda bashoboye dushobora gufata umwanzuro wo kuba ari bo dukoresha gusa."
Ubuyobozi bwa Mukura VS kandi bwafashe umwanzuro wo kutazongera kugirana amasezerano n’umukinnyi wo mu Rwanda urengeje imyaka 22 y’amavuko.
Nyuma y’uko iyi kipe yishyuye ideni yari ifitiye Djilali Bahloul wahoze ayibereye umutoza mukuru, yemerewe kongera gusinyisha abakinnyi bashya.
Mukura VS isigaje iminsi ibiri ngo yemererwe kongera kugura abakinnyi. Ubuyobozi buvuga ko benshi muri bo ari abana bataramenyekana cyane n’abakinnyi basoje amasezerano mu yandi makipe.
Bamwe muri abo bakinnyi ni Itangishaka Ibrahim wavuye muri Etincelles, Muyumbo na Mico Justin wahoze muri Rayon Sports.
Mukura VS yemeje ko izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 340 Frw gusa agera kuri miliyoni 190 Frw ni yo bizwi aho azava mu gihe miliyoni 150 Frw biteganyijwe ko azava mu misanzu izatangwa n’abanyamuryango no ku kibuga.
Mu Nteko Rusange ya Mukura VS hanemejwe ubwegure bwa Gasana Gérôme wari umaze imyaka ibiri akurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe, ni inshingano yahawe muri Nyakanga mu 2020.
Mukura VS iri ku mwanya wa munani ku rutonde rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda n’amanota atatu, mu mikino ibiri imaze gukina.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!