Mukura Victory Sports iheruka gutsinda APR FC yayakiriye muri shampiyona mu mwaka w’imikino 2012/13.
Wari umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 21 wa shampiyona wagombaga kuba mu byumweru bibiri bishize, ariko usubikwa n’uko amakipe yombi yari afite abakinnyi mu ikipe y’igihugu Amavubi yiteguraga guhura na Côte d’Ivoire.
Mu bakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Mukura Victory Sport, harimo Rwabugiri Omar na Iradukunda Bertrand bari mu Amavubi yagiye i Abidjan kimwe na Duhayindavyi wari mu ikipe y’u Burundi. APR FC nayo yitabaje abakinnyi umunani bari mu Amavubi muri 11 babanjemo.
Ni umukino wa mbere kandi kuri Sibomana Patrick watangiriye ku ikipe yakiniye nabi mbere yo kwerekeza i Burayi mu gihe Danny Usengimana ku ruhande rwa APR RFC, we yabanje ku ntebe y’abasimbura nyuma y’uko aba bombi babonye ibyangombwa byo gukinira amakipe yabo yabaguze muri Mutarama.
APR FC yatangiranye amakosa menshi no gutakaza imipira cyane mu gihe iyi kipe yibazaga uburyo itahawe penaliti ku mupira Rugirayabo Hassan yakoze n’ukuboko.
Ku ikosa Mugiraneza Jean Baptiste yakoreye kuri Iradukunda Bertrand, Mukura yabonye umupira w’umuterekano watewe na Sibomana Patrick, ukubitwa ibipfunsi n’umunyezamu Kimenyi Yves, waje kuwisubiza, awuteye imbere wongera gufatwa n’uyu mukinnyi wa Mukura, arawuzamukana, Rusheshangoga awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Twizerimana Onesme yahaye umupira Iradukunda Bertrand, wateye ishoti rikomeye ku munota wa 10, uca hirya gato y’izamu rya Kimenyi Yves. Mukura yihariraga umupira muri iyi minota yahise ibona ubundi buryo ku mupira wahinduwe na Rugirayabo Hassan, ukorwaho na Kimenyi Yves, usanga Iradukunda Bertrand washyize agapira koroshye mu rubuga rw’amahina, Ndayishimiye Christophe ateye mu izamu, umupira uramutenguha urazamuka ujya hejuru.
APR FC yateye umupira wa mbere ugana ku izamu nyuma y’iminota 16 ubwo Mangwende yakinanaga na Niyonzima Ally wateye ishoti rikorwaaho n’umukinnyi wa Mukura, umupira ujya muri koruneri bateye, ugarutse kuri Muhadjiri atera hirya kure y’izamu maze avugirizwa induru n’abafana b’iyi kipe yakiniye mbere yo gusubira i Kigali.
Nyuma y’amasegonda make, Niyonzima Ally yahaye umupira Muhadjiri wawutanze Duhayindavyi, atera ishoti mu izamu, Rwabugiri Omar ntiyabasha guhagarika umupira, ujya mu rushundura.
APR FC yokeje igitutu Mukura, Byiringiro Lague amanukana umupira, ateye ishoti rikomeye ukurwamo na Rwabugiri, umupira wari utegerejwe na Muhadjiri ushyirwa muri koruneri na Nkomezi Alexis. Muhadjiri kandi yongeye kugerageza ishoti nyuma y’iminota itanu ku mupira wari utakajwe na Duhayindvyi, ateye umupira ukurwamo na Rwabugiri Omar.
Ndayishimiye Christophe yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukora umupira n’intoki ku munota wa 25 w’umukino ubwo Twizerimana Onesme, yateraga ishoti mu izamu, umunyezamu Kimenyi Yves ananirwa kuwufata, uramucika, usanga Christophe wa Mukura wawuteye mu izamu, Imanishimwe Emmanuel Mangwende awukuriramo ku murongo.
Sibomana Patrick yakinannye neza na Mutijima Janvier ubwo yahanaga ikosa ryari rikozwe na Ally Niyonzima, uyu myugariro wa Mukura ateye umupira ashaka rutahizamu we, ufatwa na Kimenyi Yves.
APR FC yatakazaga imipira imwe n’imwe abakinnyi ba Mukura bakananirwa kuyibyaza umusaruro, aho Buregeya Prince yasubije inyuma uburyo bugera kuri butatu, burimo bubiri bwa Iradukunda Bertrand. Habura iminota itandatu ngo igice cya mbere kirangire, Hakizimana Muhadjiri yacomekeye umupira Nshuti Savio Dominique wacenze Duhayindavyi, ateye ishoti rica hejuru y’izamu rya Rwabugiri Omar.
Igice cya kabiri cyatangiranye n’ikarita ya kabiri y’umuhondo kuri Omborenga Fitina wakiniye nabi Iradukunda Bertrand.
Hashize iminota itandatu bavuye kuruhuka, umunyezamu wa Mukura; Rwabugiri Omar yavunitse ubwo yasanganiraga Niyonzima Ally wari uzamukanye umupira, ahita asimburwa na Ingabire Régis wakinnye umukino wa mbere muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo gufasha iyi kipe y’i Huye kwegukana igikombe cy’Amahoro mu mwaka ushize.
Biramahire Abeddy yakinnye iminota 29 ya nyuma y’umukino, ni nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbura Ndayishimiye Christophe. Mukura Victory Sports byayisabye gutegereza umunota wa 67 w’umukino, yishyura igitego cyatsinzwe na Sibomana Patrick ku mupira wahinduwe na Rugirayabo Hassan, ba myugariro batatu ba APR FC bazamuka mu kirere n’abakinnyi babiri ba Mukura, umupira ubanza guterwa na Onesme ugonga ikirenge cya myugariro wa APR FC, Pappy ahita atera umupira Kimenyi Yves atabashije gusubiza inyuma, ujya mu rushundura.
Nyuma yo gushyirwa ku gitutu na Mukura Victory Sports yari imaze kwishyura, APR FC yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego cya kabiri kuri contre-attaque ku munota wa 71, Byiringiro Lague wasize abakinnyi ba Mukura, ntiyahereza Muhadjiri wari wazamutse, ahitamo kwitererera mu izamu ishoti ridakomeye ryafashwe na Ingabire Régis.
Habura iminota 15 ngo umukino urangire, Ally Niyonzima wari umaze guhabwa ikarita y’umuhondo, yasimbuwe na Nshimiyimana Imran na we wakiniye imbere ya Mugiraneza Jean Baptiste. Iradukunda Bertrand yakoreye ikosa kuri Omborenga Fitina ahagana muri koruneri, umupira uterwa na Hakizimana Muhadjiri, ushyizweho umutwe na Omborenga, uca ku ruhande gato rw’izamu.
Twizerimana Onesme wakoresheje imbaraga nyinshi muri uyu mukino, yasimbuwe na Ciza Hussein habura iminota 10 ngo umukino urangire. Akigera mu kibuga, Ciza yakorewe ikosa na Mugiraneza Jean Baptiste, iri ryahanwe na Sibomana Patrick, Rugwiro Hervé arahagoboka arenza umupira.
Nshuti Innocent na we yasimbuye Nshuti Dominique Savio mbere y’uko Hakizimana Muhadjiri azamukana umupira, acenga abakinnyi batatu ba Mukura, agiye gutera mu izamu, bawukuraho, barawurenza. Muhadjiri yongeye kugerageza ishoti rikomeye, umupira ujya mu biganza bya Ingabire Régis.
Nk’uko byagenze mu 2016 ubwo Iranzi Jean Claude yatsindiraga APR FC cyangwa mu 2017 ubwo yatsindirwaga na Rugwiro Hervé, APR FC yabonye igitego cya kabiri cyanabaye icy’itsinzi ku munota wa 87 gitsinzwe na Mugiraneza Jean Baptiste Migi ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Muhadjiri, Nshimiyimana Imran akozaho umutwe, umupira usanga Migi akozaho igituza ujya mu rushundura.
Ciza Hussein, Rusheshangoga Michel, Byiringiro Lague na Nshimiyimana Imran bahawe amakarita y’umuhondo mu minota itanu ya nyuma kubera gukinira nabi bagenzi babo. Mu rwego rwo gushaka uburyo barinda iminota yari isigaye, ubwo APR FC yiteguraga gusimbuza, hakajyamo Itangishaka Blaise, umukino wahise urangira.
Ikipe y’ingabo z’igihugu ikomeje kuyobora shampiyona n’amanota 51 ifite umukino w’ikirarane mu gihe Mukura Victory Sports yo igumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 44.
Undi mukino w’ikirarane wabaye kuri uyu wa Gatatu, Sunrise FC yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino wabereye i Nyagatare.
Ni iki kiza gukurikiraho?
APR FC izakira Sunrise FC mu kirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona kizakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe kuri Stade ya Kigali mu gihe Mukura Victory Sports yo izongera gukina tariki ya 3 Mata, yakirwa na As Muhanga mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22.
Mukura VS: Rwabugiri Omar, Nkomezi Alexis (c), Iragire Saidi, Rugirayabo Hassan, Munyakazi Youssuf, Duhayindavyi Gaël, Mutijima Janvier, Iradukunda Bertrand, Sibomana Patrick, Ndayishimiye Christophe na Twizerimana Onesme.
APR FC: Kimenyi Yves, Mugiraneza Jean Baptiste (c), Rugwiro Hervé, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Byiringiro Lague, Buregeya Prince, Hakizimana Muhadjiri, Niyonzima Ally, Omborenga Fitina na Nshuti Savio Dominique.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO