Uyu mugeri watewe Mbonyamahoro Serieux watumye uyu mukinnyi ajyanwa kwa muganga.
Ibi byabaye mu mukino Mukura VS yatsindiwe mu rugo na Rutsiro ibitego 2-1. Hari mu mukino w’umunsi wa 29 wa BK Pro League wabaye ku Cyumweru, tariki ya 3 Gicurasi 2026.
Ubwo uyu mukino, wari ugeze ku munota wa 79, Ikipe ya Rutsiro Fc yahawe penaliti, nyuma y’aho Maniraho Destin azamukanye umupira akanyerera ariko umusifuzi wa kabiri wungirije, Nsengiyumva Jean Paul avuga ko Niyonzima Eric yamukoreye ikosa.
Mbonyamahoro Serieux yagiye yiruka ajya gusobanuza, umusifuzi amutera umugeri mu bugabo, anahabwa ikarita y’umutuku.
Izi mvururu kandi zatumye umutoza wa Mukura VS, Nshimiyimana Canisius na we ahabwa ikaruta y’umutuku ubwo yajyaga gusobanuza abasifuzi nyuma y’umukino.
Mu kirego IGIHE yabonye, Mukura VS yavuze ko ku munota wa 40 myugariro Niyonzima Eric yaretse ngo umupira urenge maze umukinnyi wa Rutsiro amukinira nabi ariko umusifuzi atanga penaliti ya Rutsiro.
Ni mu gihe umunyezamu Nicholas Sebwato na Hakizimana Zuberi bagiye gusobanuza umusifuzi abaha amakarita y’umuhondo.
Ku munota wa 80, Rutsiro yahawe penaliti ya kabiri, nyuma y’aho Niyonzima Eric ivuga ko atakoze ku mukinnyi wa Rutsiro nubwo yahawe penaliti yahinduye umukino kuko yavuyemo igitego cya kabiri.
Mbonyamahoro Serieux yirukanyiye ku musifuzi ajya ku mubaza ku by’icyemezo afashe, umusifuzi amukubita umugeri mu bugabo, anahabwa ikarita y’umutuku.
Muri iki kirego, Mukura yasabye kurenganurwa ku karengane kakorewe umukinnyi wayo, isaba kandi ko Hakizimana Zuberi na Sebwato bakurirwaho ikarita y’umuhondo bahawe, n’iy’umutuku yahawe umutoza Nshimiyimana Canisius.
Mu mukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Kamena, Rutsiro FC yatsinze Mukura ibitego 2-1, byombi byavuye kuri penaliti.
Uyu mukino wabayemo agashya, aho umusifuzi w’igitambaro Nsengiyumva Jean Paul nyuma yo gusifura penaliti ya kabiri, yakubise umugeri… pic.twitter.com/yFuLjSnEFQ
— IGIHE Sports (@IGIHESports)
Mbonyamahoro Serieux yajyanwe kwa muganga nyuma yo gukubitwa umugeri mu myanya y'ibanga n'umusifuzi



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!