00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukura yo yagiye - Juvénal wababajwe no kudatombora Kiyovu cyangwa Rayon Sports

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 4 January 2024 saa 10:46
Yasuwe :

Perezida wa Addax FC, Mvukiyehe Juvénal yavuze ko yababajwe cyane no kudatombora Gikundiro n’Urucaca ngo yihimure ndetse yongeraho ko Mukura Victory Sports yarangije kuyisezerera mu Gikombe cy’Amahoro nyuma yo kuyitombora muri 1/8.

Mvukiyehe Juvenal wayoboye Kiyovu Sports imyaka itatu akimara kugura Rugende FC [nyuma yaje kwita Addax FC] yavuze ko aho azahurira na Kiyovu Sports yahoze ayoboye ikaza kumushyira ku ruhande ndetse na Mukeba, Rayon Sports atazazibabarira azahita azisezerera mu irushanwa iryo ari ryo ryose bazaba bahatanira.

Aganira na IGIHE nyuma ya tombora yagize ati" Ndababaye cyane, natomboye nabi, abo nashakaga si bo nabonye. Nifuzaga Kiyovu Sports cyangwa Rayon Sports."

"Mukura yo yatashye kuko ngomba gukuramo uwo duhuye wese kugeza ngeze kuri Kiyovu cyangwa Rayon Sports aho twahurira hose. Ngomba kwihimura."

Umukino ubanza uzabera ku Kibuga cya Rugende tariki 17 mu gihe uwo kwishyura ari tariki 24 Mutarama 2024 kuri Stade ya Huye.

Mvukiyehe Juvenal yayoboye Kiyovu Sports guhera tariki 27 Nzeri 2020 kugeza muri Kamena 2023 ubwo yashyirwaga ku ruahande na Komite Nyobozi y’Umuryango w’iyi Kipe icyemezo ntakuka cyiza gufatwa n’Inteko Rusange muri Nzeri 2023 ashinjwa gucunga nabi Kiyovu Sports Limited byaje guteza igihombo n’amadeni.

Nyuma yo guhagarikwa mu bikorwa byose bya Kiyovu Sports, Mvukiyehe yimaze agahinda agura Rugende FC yo mu Cyiciro cya kabiri kuri Miliyoni 45, nyuma yaje guhindurira izina ayita Addax FC.

Mvukiyehe Juvenal yibukirwa ko mu gihe cy’imyaka itatu yayoboye Kiyovu Sports itigze itsindwa na Rayon Sports. Bahuye imikino itandatu, Urucaca rutsinda ine banganya ibiri. Kiyovu Sports yinjije ibitego 10 mu gihe Murera yinjije bine gusa.

Uko amakipe azahura muri 1/4:

Vision FC vs Musanze FC
Gorilla FC vs Kiyovu SC
AS Kigali vs APR FC
Bugesera FC vs Marines FC
Addax FC vs Mukura VS
Gasogi United vs Muhazi United
Kamonyi FC vs Police FC
Interforce FC vs Rayon Sports

Mvukiyehe Juvenal waguze Addax FC yo mu Cyiciro cya kabiri yababajwe no kudatombora Kiyovu Sports yahoze ayoboye ikaza kumushyira hanze cyangwa Rayon Sports irarigeze imutsinda mu gihe cy'imyaka itatu yayoboye Urucaca
Addax iyoborwa na Mvukiyehe Juvenal izabanza kwakira Mukura VS mu mukino ubanza mu gihe izayisura kuri Stade Huye mu mukino wo kwishyura
Mukura Victory Sports et Loisir yaninuwe na Perezida wa Addax FC ko yarangije kuyisezerera muri 1/8 cy'Igikombe cy'Amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages