Gasogi United FC ni imwe mu makipe meza ari muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ariko kuva yatangira gukina nta rushanwa na rimwe mu yo ihanganamo n’amakipe akomeye yari yegukana.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yabanje kuvuga ko nta kintu kimunezeza mu mupira w’amaguru usibye gutsinda ikipe zifatwa nk’aho ari nkuru kurenza izindi mu Rwanda.
Ati “Nta mukino uryoha nko gutsinda ikipe ikomeye, ibyo bintu biryoha kubi. Buriya nta kintu cyiza kibaho nko gutsinda Rayon Sports, ibyo bintu biraryoha. Ikipe ya mbere indyohera gutsinda ni Kiyovu Sports, nkanaryoherwa no gutsinda Rayon Sports.”
“Kubona bariya bafana barira nta kuntu bisa. Nta mukino mwiza ubaho nko gutsinda nka APR FC. Niba hari ikintu cya mbere kiri bundyohere muri uyu mwaka ni ugutsinda APR FC.”
KNC yavuze ko ikimuraje ishinga ari ukwegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2025/26, ariko bakamurinda Ikipe y’Ingabo z’Igihugu kuko imutsinda inshuro nyinshi.
Ati “Igikombe cy’Amahoro ni cyo dushaka kandi tumaze gukomanga mu buryo bushoboka pe. Nk’uko APR FC igihe cyose ihora itombora Pyramids FC [muri CAF Champions League] nanjye bayindinde, kuko ibi bintu byo guhora ntombora APR na byo [...], izaze nyuma. Izindi nzazifasha.”
Gasogi United FC yasezerewe na APR FC mu Gikombe cy’Amahoro mu mwaka ushize muri ¼, ntabwo iratsinda umukino n’umwe mu 10 iheruka kuzihuza, dore ko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatsinze ine indi itandatu ziranganya.
Ku wa 8 Gashyantare 2026, amakipe yombi azahurira mu mukino wa Shampiyona y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!