Uyu mushoramari wayoboye Gikundiro hagati yo mu 2019 na 2020, yabigarutseho mu kiganiro IGIHE Sports Club.
Ubwo yari abajijwe niba atajya atekereza kuzagira ikipe ye nka KNC wa Gasogi United cyangwa Mudaheranwa Yusuf washinze Gorilla FC, Sadate yavuze ko yabitekereje ariko agatinda gufata umwanzuro wa nyuma.
Yagize ati “Ikipe y’abana nzayishinga pe. Impamvu nzajya mu bana ni uko nshaka amafaranga. Kandi ntabwo nzaba nderera APR cyangwa Rayon, Simba cyangwa Yanga. Intego yanjye ni i Burayi niyo nazajya ngurisha umukinnyi umwe cyangwa babiri.”
Yavuze ko ari ibintu yashatse gukora akiva muri Rayon Sports ariko ubu yumva yaramaze kubohoka bityo yabikora.
Ati “Ni ibintu nashatse gukora nkiva muri Rayon ariko umutima umbwira ko abantu bazabifata nko kwivumbura, mbigenza gake ariko ubu imyaka imaze gushira ngenda mbohoka”
“Nigeze no kubiganiraho n’umutoza umwe mu banyuze inaha birangira ntafashe umwanzuro wa nyuma ariko ubu ntegereje kiriya kibuga cyo kuri FERWAFA nicyuzura nzasabamo umwanya.”
Yagaragaje ko impamvu atazashinga ikipe nkuru yo guhangana mu Cyiciro cya Mbere ari uko ari umukunzi wa Rayon Sports.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!