Rayon Sports imaze iminsi ivugwamo umwuka utari mwiza n’ ibibazo birimo kutumvikana haba mu buyobozi n’abakinnyi cyangwa abafana.
Mu kirego cyatanzwe ku wa 15 Nyakanga 2020 na Me Rutagengwa Philbert mu izina rya bamwe mu banyamuryango ba Rayon Sports yavuze ko “Kuva ku itariki ya 14 Nyakanga 2020, Munyakazi Sadate na Komite Nyobozi ayoboye baranzwe n’ibikorwa byo gukurura amacakubiri mu ikipe ya Rayon Sports.”
Muri iki kirego cy’amapaji arindwi, Umuyobozi wa Rayon Sports yashinjwe guhangana n’abaterankunga b’ikipe, gukoresha ikipe mu nyungu ze bwite, guhesha bamwe mu bagize Komite Nyobozi amasezerano y’ubufatanye mu bikorwa by’ikipe, n’imikoranire itari myiza n’inzego za siporo harimo na FERWAFA.
Aba banyamuryango bavuga ko “Biteye ikibazo kuba Perezida wa Rayon Sports FC mu nyandiko ze anacisha mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, avuga ko hari abanyamuryango bakoresha ibinyamakuru by’abantu bo mu mitwe irwanya igihugu nka RNC akabikora mu izina rya Rayon Sports FC aho kubikora ku giti cye igihe yari kuba abifitiye ibimenyetso nk’uko biri mu nshingano za buri Munyarwanda wese.”
Bavuga ko mu nyandiko bagaragaje, Munyakazi Sadate yavuze ko hari bamwe mu bari abayobozi ba Rayon Sports FC bafite umugambi muremure wo kwangisha ubuyobozi bw’igihugu abaturage.
Bati “Aha dusanga imvugo nk’izi ntaho zihuriye n’imiyoborere y’ikipe ahubwo ari ukwivanga mu bikorwa bya politiki bigamije kwangisha abari abayobozi abakunzi ba Rayon Sports FC.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!