Munyakazi Sadate yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radiyo y’Igihugu kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Nyakanga 2020.
Muri iki kiganiro, Munyakazi yavuze ko bamwe mu banyamuryango bayo bashatse kumweguza, abagereranya n’uburyo Raila Odinga yigeze kurahirira kuyobora Kenya kandi abizi neza ko atayiyobora.
Ati "Hano hirya muri Kenya nigeze kumva amakuru, umuntu witwaga Raila Odinga atumiza abantu muri stade arahirira kuba perezida w’igihugu, abantu bamukomera amashyi ariko kurahira ni kimwe no kuyobora ni ikindi.”
Kuva uyu mwaka watangira muri Rayon Sports hatutumbyemo ibibazo bitandukanye birimo n’iby’amikoro ndetse n’ubwumvikane buke hagati y’abigeze kuyobora ikipe na Komite Nyobozi ikuriwe na Munyakazi Sadate.
Ibi byatumye Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango wa Rayon Sports yo ku wa 23 Gicurasi 2020 yabereye mu Mujyi wa Kigali, ifata umwanzuro wo guhagarika by’abateganyo Komite Nyobozi y’ikipe iyobowe na Munyakazi Sadate.
Itangazo ry’abanyamakuru ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports, Ngarambe Charles, ryavugaga ko Komite Nyobozi y’ikipe yahagaritswe kubera “amakosa akomeye yakozwe.”
Munyakazi yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) arumenyesha ibibazo biri mu ikipe ndetse rwemeza ko ari we muyobozi.
Mu gusubiza ikibazo yabajijwe ku bari bamweguje yagize ati “Ibyakozwe na bariya bantu ntabwo twabifashe nk’ikibazo cyane, byari uburenganzira bwabo kandi ibyiza ni uko twahawe umurongo n’ubuyobozi bw’igihugu butwereka ubuyobozi bwemewe. Ntekereza ko n’abo bantu bari muri uwo murongo twahawe n’igihugu.”
Ku kibazo cy’imishahara kivugwa muri Rayon Sports, yavuze ko abakozi bose b’ikipe bafitiwe ikirarane cy’ukwezi kumwe batahembwe, abasaba kwihangana no gutegereza kuko bizakemuka vuba.
Ati “Ku kibazo cy’imishahara, Rayon Sports ifite ikirarane cy’ukwezi kumwe ku bakozi bayo bose, ukwezi kwa gatatu batarahembwa, icyo rero turimo gushaka uko gikemurwa kandi mu minsi ya vuba twizera ko bizagenda neza ari Ally [Niyonzima] na Maxime [Sekamana] ndetse n’abandi bakozi bihangane bazabona umushahara wabo.”
Munyakazi Sadate yemeje ko kandi Hakizimana Muhadjiri wari umaze iminsi mu biganiro na Rayon Sports, yamaze kuba umukinnyi wayo ndetse azerekanwa igihe nikigera.
Ati “Nahamya ko Muhadjiri Hakizimana, nimero 10 mwiza muri iki gihugu mu Banyarwanda dufite, agomba kuzaba mu ikipe nziza. Icyo cyo nagihamya, igihe tuzabitangariza cyo kirahari hari uburyo twateguye ko bizakorwamo, kandi nizera ko ari umwe mu bakinnyi beza tuguze uyu mwaka.”
Umuyobozi wa Rayon Sports yavuze ko baguze abakinnyi benshi batandukanye bizeye ko bazabafasha guhatanira ibikombe mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/21.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!