Wari umukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere, aho kuwa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, Kiyovu Sports yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade ya Kigali mu mukino w’abakeba wari wabanje kuvugisha imbaga.
Muri iyi mbaga hari harimo na Munyakazi wayoboye Rayon Sports hagati ya tariki 14 Nyakanga 2019 kugeza ku wa 22 Nzeri 2020.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mbere y’uyu mukino tariki 9 Ugushyingo, yashimangiye amagambo yatangaje mu kiganiro Urukiko rw’ubujurire kuri Fine FM, aho yavuze ko Kiyovu Sports niramuka itsinze Rayon Sports muri uyu mukino azava mu ikorwa by’umupira w’amaguru burundu.
Yagize ati “Yego kandi rwose uriya mukino tugomba gukora ibishoboka byose [Kiyovu Sports] igatsindwa. Nintsindwa uriya munsi ntabwo nzagaruka mu mupira w’amaguru.’’
Yakomeje atangaza ko ku giti cye yiyemeje gutanga agahimbazamusyi k’ibihumbi 50 Frw kuri buri mukinnyi kugira ngo Rayon Sports yibutse Kiyovu Sports ko ari yo iyoboye mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Yagize ati “Njye nemeye gutanga ibihumbi 50 Frw kuri buri mukinnyi wa Rayon Sports niramuka itsinze umukeba wacu. Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo dutsinde Kiyovu Sports tuyibutse ko duhora ku isonga, igomba kubyumva nk’ikipe imaze hafi imyaka 30 idakora ku gikombe, ikumva ko Rayon Sports ari yo Mwami wa ruhago mu Rwanda.’’
Mu minsi ishize, ku wa 9 Ukwakira 2022, ubwo Kiyovu Sports yatsindaga Rayon Sports ibitego 2-1, ikanegukana Igikombe cy’Irushanwa rya ‘Made in Rwanda Cup’, Perezida w’iyi Kipe yo ku Mumena yatangaje ko Rayon Sports mu mikino ibahuza itazongera kurusyaho.
Ati “Ikipe ya Kiyovu Sports yaragarutse kandi kugira ngo mukeba azatubonemo amanota bizamugora, imvura yagwa itagwa, bizamugora.’’
“Njye nakuze mbona Rayon Sports ari akana kuri twe, yaje kutwigaranzura, ni yo mpamvu navuze nti oya, kuva nkiri umuyobozi turashaka kuyibutsa bya bihe tuyitsinda imyaka myinshi."
Nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports ibitego 2-1, Munyakazi Sadate yatangaje ko yakiriye ubutumwa bwinshi bw’abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko umuryango mugari wa Rayon Spots bamusaba kugaruka kuko bakimukeneye.
Yagize ati "Nyuma y'amasaha make mvuye burundu mu bikorwa byose by'umupira w'amaguru, nakiriye ubutumwa bwinshi cyane bunsaba kwisubiraho ku cyemezo ari nafashe, ababinsabye abenshi banyeretse ko ahubwo Ruhago nyarwanda inkeneye byumwihariko Umuryango mugari wa Rayon Sports.’’
"Kubera izo mpamvu nisubiyeho kuri icyo cyemezo, nk’uko nta na rimwe nemera gutsindwa reka nemeze ko n’ubu ntagomba guhunga urugamba rwo kubaka ruhago nyarwanda ndetse n'Umuryango wanjye wa Rayon Sports, ngiye kwica ikiru ku bakunzi banjye babajwe kandi bagahangayikishwa n'icyemezo nari nafashe.’’
Nyuma y'uyu mukino, saa mbiri n'umunota umwe z'umugoroba Munyakazi Sadate yasangije ubutumwa abamukurikira kuri Twitter bugira buti "Birarangiye kandi murabeho (Done and Bye)".
Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bari batangajwe n’icyemezo cya Sadate, bari bategereje icyo ari butangaze nyuma yo gutsindwa na mukeba Rayon Sports. Hari abari batangiye kumwishima hejuru ko yaba agiye guhigura umuhigo yari yahize.
Umunyamakuru w’imikino akaba n’umuyobozi wa Radio Fine FM, Sam Karenzi nyuma y’umukino yari yatangaje ku rukuta rwe rwa Twitter ko Rayon Sports ikize kimwe mu bibazo by’ingutu yari ifite.
Yagize ati "Baravuga ngo (à quelque chose malheur est bon) Rayon Sports n’ubwo itsinzwe ariko ikize kimwe mu bibazo by’ingutu yari ifite! Ifoto ya nyuma Sadate Munyakazi ari muri stade! Warakoze ku musanzu wawe.’’
Agenera ubutumwa abamwishimye hejuru, Munyakazi Sadate yatangaje ko n’ubundi abishimishimiye kuva mu mupira kwe ari abasanzwe bamutinya abateguza kuza mu yindi shusho.
Yagize ati "Abo cyashimishije nabo nuko basanzwe bantinya, ndagira ngo mbamenyeshe ko bakwitegura birenze ibisanzwe kuko ngiye kuza ndi undi wundi!’’
Yagize icyo avuga kandi kucyo Rayon Sports yaba yabuze nyuma yo gutsindwa na mukeba ku nshuro ya kane yikurikiranya.
Yagize ati: "Icyo Rayon Sports yabuze kuri uyu mukino ni rutahizamu wo gutsinda kuko uburyo bwinshi bwo gutsinda bwabonetse ariko bwose bwapfushijwe ubusa.’’
Munyakazi Sadate uretse kuba agaragara cyane mu bikorwa bitandukanye by’imikino, asanzwe anatanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye cyane cyane ku rukuta rwe rwa Twitter aho afite abamukurikira basaga ibihumbi 107.






Ibitekerezo 0