FERWAFA nta muyobozi ifite kuva tariki ya 19 Mata ubwo Nizeyimana Olivier yatangazaga ko yeguye nyuma y’amezi 22 gusa atorewe kuyiyobora.
Inshingano ze zasigaranywe na Habyarimana Marcel usanzwe ari Visi Perezida, ari na we watumije Inteko Rusange Isanzwe izaberamo amatora ku wa 24 Kamena.
Ni nde ushobora kuyobora FERWAFA?
Abakurikirana Siporo y’u Rwanda bemeza ko uyu munsi bigoye kubona umuyobozi ukwiye, ushobora gushyira ku murongo uru rwego rushinzwe umupira w’amaguru.
Ufatiye ku bayoboye FERWAFA nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri iyi nzu byatangiye kudogera mu 2011 ubwo Gen Kazura Jean Bosco yeguraga adasoje manda.
Ntagungira Célestin, Nzamwita Vincent De Gaulle, Sekamana Jean Damascène na Nizeyimana Mugabo Olivier banyuze muri iyi nzu mu myaka 12 yakurikiyeho, ariko Nzamwita ni we wenyine wabashije gusoza manda ye, na yo yibazwagaho byinshi kugeza ubwo abujijwe kwiyamamariza iya kabiri.
Uretse kuba hari abavuga ko kugeza ubu abatoranya ugomba kuyobora FERWAFA bakomeje kugorwa no kubona umuyobozi ukwiye kuyobora uru rwego, hari n’ababona ko ikibazo gishobora kuba ari uburyo rusange (système) urwego rw’umupira w’amaguru rukoreramo.
Nk’umuntu ukurikiranira hafi ibikorwa bya buri munsi by’iri Shyirahamwe rya Ruhago, abona ko harimo gukoreshwa no kuvangirwa n’izindi nzego ku bayobora FERWAFA, bituma nta muyobozi ubasha kubyihanganira, bagasezera ku byo bita ‘impamvu zabo bwite’.
Nubwo izo mbogamizi zose zihari ariko, mu kwezi gutaha FERWAFA igomba kubona Umuyobozi mushya uzayitwara mu myaka ibiri iri imbere [agasoza ikivi cyateruwe na Nizeyimana Olivier ariko ntacyuse], byaba ngombwa akaba yakwiyongeza n’izindi manda eshatu nubwo bigoye.
IGIHE yegeranyije amwe mu mazina agarukwaho ashobora kuvamo rimwe riyobora uru rwego rwa ruhago, nubwo bitatungurana kubona undi muntu udasanzwe azwi mu mupira aza, akemezwa nk’umukandida ndetse agatorwa ku bwiganze bw’amajwi nk’uko byagenze kuri (Rtd) Brig Gen Sekamana wari umaze imyaka 18 atagera ku kibuga.
Munyantwali Alphonse
Nta minsi itanu ishize, Munyantwali Alphonse atangajwe nk’Umuyobozi mushya wa Police FC.
Munyantwali yabaye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, azwi cyane muri ruhago Nyarwanda ubwo yayoboraga Akarere ka Nyamagabe, abifatanya no kuyobora Amagaju FC Akarere kateraga inkunga.
Icyo gihe ni bwo iyi kipe yo mu Bufundu yazamutse mu Cyiciro cya Mbere ndetse benshi bibuka ijambo rye agira ati "Ntabwo tuje mu Cyiciro cya Mbere kubasuhuza gusa ngo dusubire mu Cyiciro cya Kabiri".
Munyantwali ni umugabo wubatse. Yize Amategeko muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yarigishije, aba umusirikare ndetse akora imirimo inyuranye mu nzego za Politiki.
Kugirwa Umuyobozi wa Police FC muri iki gihe hitegurwa amatora ya Perezida mushya wa FERWAFA, benshi bahise babihuza dore ko amategeko y’uru rwego rwa ruhago aheruka kuvugurwa muri Mutarama, kuri ubu amwemerera kuruyobora mu gihe yaba atanzwe n’ikipe ye.
Kakoza Nkuriza Charles (KNC)
Kakooza Nkuriza Nkuriza Charles cyangwa KNC ni izina rizwi cyane muri ruhago y’u Rwanda no mu bindi nk’itangazamakuru, kuko ari we nyiri Gasogi United na Radio/TV1.
Ku bazi KNC mu mupira w’amaguru, bamubona nk’umugabo w’impirimbanyi, ufite intego zikomeye zo guteza imbere umupira w’amaguru kandi ahereye hasi.
Azwi kandi nk’umuntu uharanira impinduka no gushaka ko ibintu bitandukanye bigendera ku murongo n’amategeko.
Ni umwe mu bayobozi bakunze kumvikana kenshi basaba ko uwari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry, yirukanwa kandi bidatinze yarasezeye, ndetse yasabye impinduka mu bakomiseri akomoza kuri Rurangirwa Aaron ushinzwe Imisifurire, ariko iyo ntabaza yahitanye bagenzi be.
Nubwo bimeze bityo ariko, hari abamuzi neza bavuga ko utamwizeraho kuyobora FERWAFA kuko ari umuntu ushobora gukora ikintu neza yabishatse, cyangwa se na bwo akacyica burundu uko utabitekerezaga.
Rwemalika Félicité
Rwemalika Félicité ni izina ritari iryo kurenza ingohe muri ruhago y’u Rwanda. Mu myaka 12 ishize ni we mugore rukumbi wagaragaje kwitinyuka yerekana ubushake bwo kuyobora FERWAFA nubwo inzozi ze zitabaye impamo.
Uyu yiyamamarije kuyobora FERWAFA ndetse yari umukandida rukumbi mu matora yo ku wa 30 Ukuboza 2017, nyuma yaho Nzamwita Vincent de Daulle [washakaga manda ya kabiri] wari umaze imyaka ine kuri uyu mwanya yari akuyemo kandidatire ye ku munota wa nyuma, ariko aza gutsindwa n’impfabusa [abataramutoye babaye benshi].
Iki cyemezo cy’Akanama gashinzwe Amatora yahise akijuririra ndetse amenyesha Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika, CAF, n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ariko ntacyo byahinduye.
Rwemalika yari yatanzwe nk’umukandida n’Itsinda ry’Abaharaniraga Impinduka mu Mupira w’Amaguru “Rwanda Coalition For Change”.
Nubwo atahiriwe ariko Rwemalika yaje nyuma y’uko mu 2016, yahawe igihembo cy’umuntu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu buringanire n’iterambere rya siporo y’abagore.
Nyuma y’imyaka ine, mu 2021, uyu mugore wafashije mu gutangiza ruhago y’abagore mu Rwanda yabwiye IGIHE ko adateganya kongera kwiyamamaza ahubwo azajya atanga inama aho zikenewe.
Nubwo bimeze gutyo ariko, hari abakunzi ba ruhago bagaragaza ko Rwemalika bitewe n’igihe amaze mu mupira, uruhare yawugizemo ari umwe mu bashobora kurunguruka ku buyobozi bwa FERWAFA.
Ni inshingano zishobora kumvikana nk’iziremereye ariko urebye izo uyu mugore yahawe n’uburemere bwazo, inzu y’i Remera si umutwaro uremereye wamunanira kwikorera mu gihe yakoresha amategeko aho kuganzwa n’amarangamutima.
Uyu ni umwanya wo guha n’abagore ijambo na bo bagatunga itoroshi mu mupira w’amaguru, bagahabwa rugari, bakerekana niba hari impinduka bakora dore ko abagabo byabananiye.
Rwemalika yabaye muri FERWAFA igihe kitari gito aho yari ashinzwe Ruhago y’Abagore ndetse yabaye Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda.
Rurangirwa Louis
Rurangirwa Louis uyobora ikipe yamenyekanye cyane nka Rugende WFC mu Cyiciro cya Kabiri cy’Abagore, na we ari mu batekerezwaho ku ntebe ya FERWAFA.
Uyu wabaye Umusifuzi Mpuzamahanga n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), ni umugabo utavugirwamo, udaca ku ruhande yaba mu biganiro n’abanyamakuru no mu Nteko Rusange za FERWAFA.
Kuri bamwe, babona ko agiriwe icyizere hari icyo yafasha mu gusubiza umupira w’amaguru ku murongo dore ko benshi mu baheruka kuyobora FERWAFA baranzwe no guca ku ruhande ukuri gukenewe ngo ibibazo bihari bikemuke.
Rurangirwa yiyamamaje mu 2017 atsindwa na Sekamana, mu gihe mu 2021 yongeye gutanga kandidatire, ariko ayikuramo ku munota wa nyuma agaragaza ko hatabayeho kubahiriza amategeko mu bashinzwe gutegura amatora.
Uwayezu Jean Fidèle
Ntabwo ari umugabo umaze igihe kinini azwi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda kuko izina rye ryamenyekanye ubwo yatorerwaga kuyobora Rayon Sports mu Ukwakira 2020.
Uwayezu wabaye umusirikare akavamo afite ipeti rya Captain, kuri ubu amaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba ruhago mu Rwanda ndetse atekerezwaho ko hari impinduka yakora.
Mu myaka ibiri n’igice amaze ayobora Rayon Sports, yagaragaje ko adakunda gukorera mu kajagari ndetse yiteguye guhangana n’abashaka gukora ibinyuranye n’ibyo birimo amanyanga, nubwo ari urugamba bigoye gutsinda.
Uko guharanira ko amategeko akurikizwa no guhangana na bamwe mu bashaka kwivanga mu ifatwa ry’ibyemezo bya FERWAFA bireba abanyamuryango bose, benshi babona ko ari byo bikenewe no kuyobozi bw’uru rwego ku buryo hari icyo byakemura.
FERWAFA ikeneye umuyobozi uzashyira ku ruhande amarangamutima ahubwo akayobora agendeye ku mategeko, kuko ari ryo zingiro ryatuma agera ku ntego zo kugorora iri shyirahamwe ridahwema kumvikanamo urunturuntu, ari na rwo ntandaro benshi bahuza n’idindira rya ruhago mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!