00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maroc: Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2030 wateje impaka

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 12 September 2026 saa 05:03
Yasuwe :

Nyuma y’uko Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Maroc (RMFF), Fouzi Lekjaa, atangaje ko biteguye kwakira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2030, Minisitiri w’Intebe, Aziz Akhannouch, yamusabye kureka kubeshya abaturage.

Maroc, Espagne na Portugal, ni byo bihugu bizakira irushanwa ry’Igikombe cy’Isi cya 2030, ariko imikino itatu ya mbere irifungura ikazabera muri Uruguay, Argentine mu rwego rwo kwizihiza imyaka 100 rimaze rikinwa.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryavuze ko mu gihe cya vuba hazatangazwa igihugu kizakira umukino wa nyuma n’ibirori byo gusoza iri rushanwa rizakinwa hagati ya tariki ya 8 Kamena kugeza 21 Nyakanga 2030.

Mu gihe hataratangazwa uzakira umukino wa nyuma, Fouzi Lekjaa yahamije ko ari Maroc ukazabera muri stade yakira abafana ibihumbi 115.

Yagize ati “Umujyi wa Benslimane uzakira umukino wa nyuma mwabyanga cyangwa mwabikunda. Niba hari ushaka ko tubiganiraho azaze. Umujyi ni Benslimane, ikibuga ni Hassan II Stadium, kandi icyo gihe Maroc ni yo igomba kuba iri kuhakinira.”

Minisitiri w’Intebe, Aziz Akhannouch, yamusubije ko ibyo ari ukubeshya abaturage kuko batigeze babivuganaho n’ibindi bihugu bazafatanya kwakira imikino.

Ati “Ntabwo ukwiriye kubeshya abantu ko umukino uzabera muri Maroc, nyamara tutaravugana n’abo tuzafatanya irushanwa, yaba Espagne cyangwa Portugal. Tugomba kubaha abavandimwe.”

“Rekera aho gukomeza gushaka kwiyamamaza ugerageza amarangamutima yacu. Ibi bintu birakomeye. Kwemeza aho umukino wa nyuma uzabera ni ikintu gikomeye.”

Nubwo bimeze bityo, Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Espagne (RFEF), Rafael Louzan, na we yari yavuze ko irushanwa ryabera mu gihugu cye nk’ishimwe ryo kwegukana Igikombe cy’Isi giheruka cya 2026.

Kugeza ubu muri Espagne hari ikibuga gifite ubushobozi bwo kwakira uyu mukino ari cyo Santiago Bernabéu ya Real Madrid yakira abagera ku 83.000, hakaba na Spotify Camp Nou ya FC Barcelone iri kuvugururwa ngo yakire abagera ku 105.000.

Maroc yatangaje ko izakira umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi cya 2030 mbere y'uko FIFA ibitangaza
Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Maroc (RMFF), Fouzi Lekjaa, yavuze ko bazakira umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi batavuganye n'abo bazafatanya kwakira irushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages