Amakipe yombi yakinaga umukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona y’u Rwanda, kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2023. Witabiriwe na benshi barimo n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe.
Umukino watangiye amakipe yombi yinjira mu mukino hakiri kare, APR FC ibona uburyo bwa mbere bwo gushaka igitego mu mukino ku mupira watewe na Fitina Ombalenga, ariko Harerimana Obed awukuraho.
Ni umukino wakiniwe hagati mu kibuga ku mpande zombi, habaho kugera imbere y’izamu cyane nubwo nta kipe yigeze ibonamo amahirwe, mu minota yaranzwe n’ishyaka ryinshi.
Namanda Wafula na we yabonye umupira imbere y’izamu wenyine ku munota wa 10, abafana ba Musanze FC bose bari babaze igitego, ariko ananirwa kuwushyira mu izamu.
Ku munota wa 25, APR FC na yo yaremye uburyo bwa mbere bukomeye ku mupira watewe na Nshuti Innocent, ukubita igiti cy’izamu, ikipe yose ihita igira icyizere cyo kubona ibitego.
Ibyishimo by’abafana ba APR FC ku munota wa 35 byavuye kuri coup-franc yatewe neza na Ishimwe Christian, abakinnyi ba Musanze bananirwa kuwukuraho neza, Mugisha Gilbert ashyiramo igitego cya mbere.
Nyuma y’iminota ine gusa, Nsengiyumva Ir’shad yakorewe ikosa, Ishimwe Christian yongera gutera indi Coup-franc, ashyira ku mutwe wa Mugisha Gilbert washyizemo igitego cya kabiri ku munota wa 39.
Iki gitego cyazamuye icyizere cy’abakinnyi ba APR FC bakomeza gusatira izamu, ariko na Musanze ntabwo yigeze icika intege. Yakomeje gusatira kugeza no ku minota ibiri yongerewe ku gice cya mbere, gusa igitego gikomeza kubura. Iki gice cyarangiye APR FC iri imbere ku bitego 2-0.
Icya kabiri nacyo cyatangiye ikipe y’Ingabo z’igihugu iyoboye umukino, kuko yahise inabona ikindi gitego ku munota wa 47, cyatsinzwe na Bizimana Yannick.
Nyuma y’iki gitego, abafana ba Musanze FC batangiye kwinubira imikinire y’umunyezamu wabo Ntaribi Steven, watsinzwe ibitego byose mu ruhande rumwe.
Mu minota ishyira 60, APR FC yatangiye gukinira inyuma, yafata imipira ikayohereza imbere cyane kwa Nshuti Innocent wari wasigaye asatira wenyine. Musanze nayo muri iyo minota yakiniraga mu kibuga cya APR FC, byafashaga Peter Agbrevol kugera imbere y’izamu cyane.
Ku munota wa 53, umutoza wa APR FC yakoze impinduka akura mu kibuga Niyibizi Ramadhan, ashyiramo Ruboneka Jean Bosco. Izi mpinduka zayifashije kugabanya imipira yakinirwaga mu kibuga cyayo.
Nyuma y’izi mpinduka kandi, amakipe yombi yakiniye umupira hagati mu kibuga. APR FC yongeye ikura mu kibuga Rwabuhihi Aimé Placide asimburwa na Bizimana Yannick ku munota wa 82.
Umukino wongeweho iminota ine ku minota 90 y’umukino, APR FC ihita ishyira Nizeyimana Djuma mu kibuga asimbura Nshuti Innocent, Mugisha Gilbert yongera kugerageza ubundi buryo ku mupira ukomeye Nduwayo Valerie yakuyeho. Iki nicyo gikorwa cyasoje umukino APR FC iyoboye ku bitego 3-0.
Musanze iri ku mwanya wa 12 n’amanota 26. Uyu wabaye umukino wa cyenda itabona amanota atatu, ndetse ku mukino ukurikira izakirwa na Gasogi United FC.
Indi mikino yabaye kuri uyu munsi ni Marine FC yatsinze Espoir FC ibitego 4-0, Police FC itsinda Sunrise 2-1, Mukura VS itsinda Gasogi United FC iyitsinda 2-1.
Kugeza ubu urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda ruyobowe na APR FC ifite amanota 46, ikurikiwe na Rayon Sports ifite 45, Kiyovu Sports ifite 44 ku mwanya wa Gatatu.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!