Ikipe ya Musanze FC yashoje ku mwanya mwiza mu mateka yayo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, ni nyuma yo kuba iya gatatu n’amanota 53, aho yarushwaga amanota ane yonyine na Rayon Sports yarangije ku mwanya wa kabiri.
Nyuma y’uko umwaka wa Shampiyona urangiye, iyi kipe iyobowe na Placide Tuyishime bakunze kwita Trump, yisanze isigaranye abakinnyi 15 bonyine nyuma y’aho abandi bagera kuri 10 bari bashoje amasezerano yabo, aho kugeza magingo aya nta n’umwe iyi kipe yegereye ngo babe bagumana.
Uretse abarimo Ntaribi Steven umaze kumenyera icyiciro cya mbere, Musanze kandi kugeza ubu yatakaje abarimo umunyezamu Muhawenayo Gadi uheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu, hakaza myugariro Bakaki Shafik, Valeur na Patrick bakina mu kibuga hagati, Kokoete na Ebode bose babanzaga mu kibuga.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko impamvu iyi kipe ikomeje guseta ibirenge mu kuganiriza aba bakinnyi ari ikibazo cy’amikoro, dore ko amafaranga yashyirwagamo n’umuyobozi wayo ngo azagabanuka cyane ugereranyije n’imyaka yashize.
Uretse aba bakinnyi, Musanze kandi bivugwa ko ishobora gutandukana n’umutoza wayo Habimana Sosthene nubwo yari agifitanye na yo amasezerano y’umwaka. Bivugwa ko ari mu biganiro na Gorilla FC ishobora kutongerera amasezerano Ivan Jacky Minaert wayitozaga.
Abakinnyi bashoje amasezerano muri Musanze FC
- Muhawenayo Gad
- Ntalibi Steven
- Uwiringiyimana Christophe
- Bakaki Shafik
- Kokoete Udo Ibiok
- Ntiginama Patrick
- Solomon Adeyinka
- Nduwayo Valeur
- Nshimiyimana Clement
- Ebode Bertrand



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!