Modou Jobe yerekanywe na Musanze FC tariki 24 Kamena 2023, avuye muri Black Leopards muri Afurika y'Epfo.

Uyu Munyezamu utarakinnye imikino myinshi mu gice kibanza cya Shampiyona yagiye ahanganira umwanya na Muhawenayo Gad na we wahamagawe mu Amavubi yakinnye imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, u Rwanda rwanganyijemo na Zimbabwe 0-0 ndetse n’uwo rwatsinzemo Afurika y’Epfo ibitego 2-0.

Izamu rya Musanze FC ryitwaye neza mu gice kibanza cya Shampiyona dore ko ryinijwe ibitego 11 gusa aho riza ku mwanya wa kabiri rikurikiye irya APR FC ya mbere yinjijwe ibitego icyenda gusa mu gihe Rayon Sports iza ku mwanya wa gatatu n'ibitego 13 yinjijwe.

Aba banyezamu bafashije Musanze FC gusoreza imikino 15 y’igice kibanza cya Shampiyona ku mwanya wa gatatu n’amanota 29 inyuma ya APR FC na 33 na Police FC ya kabiri na 31.

Umunyezamu wa Musanze FC, Modou Jobe, yahamagawe mu Ikipe ya Gambia izakina CAN 2023 ndetse ni we mukinnyi rukumbi wo muri Shampiyona y'u Rwanda uzagaragara mu irushanwa
Umunyezamu wa Musanze FC, Modou Jobe, yahamagawe mu Ikipe ya Gambia izakina CAN 2023 ndetse ni we mukinnyi rukumbi wo muri Shampiyona y'u Rwanda uzagaragara mu irushanwa
Jobe yakinnye imikino mike irimo uwo Musanze FC yatsinzwemo na APR FC 2-1
Jobe yakinnye imikino mike irimo uwo Musanze FC yatsinzwemo na APR FC 2-1