Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo hakinwe imikino itanu y’umunsi wa 17 mu gihe indi itatu izakinwa ku wa Kane, tariki 17 Gashyantare 2022.
Umwe mu mikino yari yitezwe, ni uwahuje AS Kigali FC yasuye Kiyovu Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ni umukino wari witabiriwe n’imbaga y’abakunzi ba ruhago, cyane ko izi kipe zombi ziterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.
Saa Cyenda z’amanywa, ni bwo Umusifuzi mpuzamahanga Uwikunda Samuel yahushye mu ifirimbi yo gutangiza uyu mukino.
Mu minota 25 ya Mbere, Kiyovu Sports yagerageje gusatira AS Kigali ariko ba myugariro b’iyi kipe bari bahagaze neza.
AS Kigali na yo yacishagamo igakina imipira miremire igana kwa ba rutahizamu barimo Abubakar Lawal, Hussein Shaban Tchabalala na Niyibizi Ramadhan ariko Ngendahimana Eric na Ndayishimiye Thierry bari bahagaze neza mu bwugarizi bwa Kiyovu Sports.
Ibintu byabaye bibi kuri AS Kigali ku munota wa 45, ubwo Mugenzi Cedric yatsindiraga Kiyovu igitego ku mupira wari uturutse ibumoso awuhawe na Bigirimana Amissi uzwi nka Coutinho. Igice cya Mbere cyarangiye iyi kipe yambara icyatsi n’umweru iri imbere n’igitego 1-0.
AS Kigali yatangiranye impinduka mu gice cya Kabiri, ikuramo Kalisa Rachid, Rukundo Denis na Abubakar Lawal, basimburwa na Kayitaba Bosco, Rugirayabo Hassan na Kakule Mugheni Fabrice basabwaga gufasha ikipe yabo kwishyura igitego yari yatsinzwe.
Izi mpinduka z’Abanyamujyi zatumye ikipe igerageza gusatira, kuko ku munota wa 58 Kimenyi Yves yakuyemo ishoti rikomeye rya Hussein Shaban.
Kiyovu Sports na yo yahise ikora impinduka, ikuramo Mugenzi Cedric na Bigirimana Amissi, basimburwa na Mugenzi Bienvenue na Muhozi Fred.
Izi mpinduka za Kiyovu, zatumye yongera gusatira cyane izamu rya AS Kigali. Ku munota wa 76, Emmanuel Arnold Okwi yagize ikibazo mu mpfundiko asimburwa na Iracyadukunda Eric usanzwe ari myugariro, bituma mugenzi we wakinaga mu bwugarizi ku ruhande rw’ibumoso, Gilbert yigizwa imbere ku rw’iburyo.
Ubundi buryo bukomeye bw’igitego bwabonetse muri uyu mukino, ni ubwo Bate Shamiru yahabwaga umupira na myugariro we, Ishimwe Christian ariko yajya kuwuhagarika ukamucika ariko awukurishamo intoki utararenga umurongo w’izamu binamuviramo kwerekwa ikarita itukura, maze Kiyovu ihana ikosa ritagize icyo ritanga.
Umukino warangiye Kiyovu Sports yegukanye intsinzi ku gitego 1-0, bituma igira amanota 35 ariko iguma ku mwanya wa Kabiri.
– APR FC yongeye gutakaza amanota
APR FC ntiyahiriwe n’urugendo rwayo mu Majyaruguru kuko yahatsindiwe na Musanze FC igitego 1-0, cyinjijwe na Nshimiyimana Amran mu minota y’inyongera kuko 90 y’umukino yo yari yarangiye.
APR FC yagerageje gusatira inshuro nyinshi mu gice cya mbere ndetse biza no gukomeza gutyo mu cya kabiri nubwo na Musanze FC bitayibuzaga gusatira kugeza mu minota 70 y’umukino.
Muri iyo minota Musanze FC yashyizwe ku gitutu cyatumye Nyandwi Sadam ahabwa ikarita itukura biturutse ku ikosa yakoreye Mugisha Gilbert ku munota wa 80.
Musanze FC yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga yaje kugobokwa na Imran Nshimiyimana wayitsindiye igitego cy’intsinzi ku munota wa 93, wari uwa gatatu w’inyongera.
Iyi kipe yo hafi y’imisozi miremire y’Ibirunga yaherukaga gukura amanota atatu kuri APR FC ku wa 28 Mutarama 2015.
Ugutsindwa kw’iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu, kwatumye hagati yayo na Kiyovu Sports hasigaramo ikinyuranyo cy’amanota abiri irusha iyi kipe y’i Nyamirambo.
APR FC ni umukino wa Kabiri yatsinzwe muri Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino, nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 na Mukura VS mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa Gatandatu.
Indi mikino yabaye uyu munsi:
– Gasogi United 0-1 Mukura VS
– Etoile de l’Est FC 1-1 Gicumbi FC
– Marines FC 1-2 Gorilla FC
Imikino iteganyijwe ku wa Kane tariki 17 Gashyantare:
– Rayon Sports FC VS Rutsiro FC (Stade ya Kigali)
– Etincelles FC vs Bugesera FC (Stade Umuganda)
– Espoir FC VS Police FC (Stade Rusizi)



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!