Uyu mukino wari ufite kinini uvuze kuko mbere yawo, APR FC yari imbere ya Musanze FC iyirusha inota rimwe, mu gihe yawutsinze igahita iba iya mbere nubwo Ikipe y'Ingabo igifite ikirarane izahuramo na Sunrise FC.

Ku rundi ruhande, Rayon Sports yari imaze iminsi itanu itandukanye n'umutoza w'Umunya-Tunisia wayitozaga, Yameni Zelfani nyuma yo kunganya na Marines FC ibitego 2-2 na yo yagombaga kwereka abafana ko koko umutoza ari we wari ikibazo.

Musanze FC imaze gutsindwa umukino umwe muri Shampiyona yatsinze Gikundiro igitego 1-0 cyinjijwe ku munota wa 50 na Rutahizamu w'Umunya-Nigeria, Peter Agblevor.

Nyuma y'uyu mukino, ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru, ubw'Akarere ka Musanze ndetse n'ubw'Ikipe ya Musanze FC bwahuriye mu rwambariro bushimira abakinnyi n'abatoza ku bw'akazi kadasanzwe bakoze bakabasha guhangamura igihangange Rayon Sports.

Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru bwabemereye agahimbazamusyi kadasanzwe.

IGIHE yamenye ko ubuyobozi bw'Intara bwageneye Musanze FC agahimbazamusyi k'ibihumbi 150 Frw kuri buri mukinnyi, bubashimira ko batsinze Rayon Sports, ako kakiyongera ku bihumbi 40 Frw basanzwe bahabwa iyo batsinze umukino, yose hamwe akaba ibihumbi 190 Frw.

Musanze FC imaze gukina imikino irindwi, iyoboye urutonde rwa Shampiyona n'amanota 16. Yatsinzemo itanu, inganya umwe ma Mukura VS, itsindwa undi umwe na APR FC. Ikurikiwe n'Ikipe y'Ingabo z'Igihugu yakinnye itandatu ikaba ifite amanota 14, Amagaju FC akurikiyeho n'amanota 13 mu gihe Kiyovu Sports ari iya kane n'amanota 12.

Musanze FC yagenewe agahimbazamusyi kadasanzwe nyuma yo gutsinda Rayon Sports
Musanze FC yagenewe agahimbazamusyi kadasanzwe nyuma yo gutsinda Rayon Sports