00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze FC yahagaritse abakinnyi batatu

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 17 November 2022 saa 11:32
Yasuwe :

Musanze FC yahagaritse abakinnyi batatu nyuma yo gutangaza amagambo atarakiriwe neza n’ubuyobozi ubwo iyi kipe yari imaze gutsindwa na Etincelles FC mu mikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Abakinnyi bahagaritswe ni Nshimiyimana Imran, Rurihoshi Hertier na Habineza Isiaq. Igihe bazamara muri ibyo bihano nticyatangajwe.

Aba bakinnyi uko ari batatu bashinjwa kugumura bagenzi babo, IGIHE yamenye ko imbarutso y’ihagarikwa ryabo ari umukino Musanze FC yatsinzwemo na Etincelles FC ibitego 3-2 kuri Stade Umuganda ku Cyumweru, tariki 12 Ugushyingo 2022.

Ni icyemezo cyatangajwe kandi mu gihe Musanze FC iri ku mwanya wa munani imaze imikino ine itabona intsinzi nyamara yari yatangiye neza shampiyona dore ko mu mikino itanu yari iyifitemo intsinzi enye.

Nyuma y’umukino wa Etincelles FC, ubwo abakinnyi ba Musanze FC bari mu modoka bataha, Nshimiyimana ukina hagati mu kibuga utarishimiye uburyo ikipe yakinishijwe, yabwiye bagenzi be ko bakomeje gukina gutya nta kipe bazongera gutsinda muri shampiyona.

Icyo gihe Habineza Isiaq ukina hagati mu kibuga yunze mu rye avuga ko ukuri kuzahishuka ku bibera muri Musanze FC.

Yakomeje ati “Imana ntirya ruswa.”

Kuri Rurihoshi Hertier we ashinja umutoza ko yitanga ariko ntahe agaciro umusaruro we.

Muri Musanze FC hatangiye kuzamo agatotsi ubwo iyi kipe yatsindwaga na Mukura Victory Sports ibitego 3-2 kuri Stade Ubworoherane mu Mujyi wa Musanze, tariki ya 5 Ugushyingo 2022.

Uyu mukino benshi mu Banya-Musanze bawufataga nk’uri buborohere kuwutsinda ariko baza kuwutakaza ku mpamvu abatoza bise gucikamo ibice mu bakinnyi bigizwemo uruhare n’aba batatu.

Amagambo yatangarijwe mu modoka nyuma yo gutsindwa na Etincelles FC, yababaje cyane Umutoza mukuru wa Musanze FC, Umunya-Kenya, Frank Ouna, abungiriza be n’ubuyobozi bwahise butegura inama yo gusesenguriramo imyitwarire ya bamwe mu bakinnyi kugira ngo buzimye umuriro wari ukomeje kwaka.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu ni bwo ubuyobozi bwa Musanze FC bwafashe icyemezo cyo guhana abakinnyi batatu ndetse bubashyikiriza amabaruwa abahagarika mu kazi n’ubwo bari babimenyeshejwe kuri telefoni ngendanwa.

Nshimiyimana Imran ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini Musanze FC, yatsinze ibitego bitanu mu mwaka ushize w’imikino birimo icyafashije ikipe ye guhigika APR FC mu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane tariki ya 12 Gashyantare 2022; icyo yatsinze ubwo ikipe ye yanganyaga na AS Kigali 1-1 kuri Stade ya Kigali tariki 20 Werurwe 2022, n’icyahaye amanota atatu Musanze FC itsinda Sunrise 1-0 kuri Stade Ubworoherane.

Aba bakinnyi batatu bose bari gusoza amasezerano muri Musanze FC cyane ko azarangirana n’uyu mwaka.

Musanze FC izongera gusubira mu kibuga ku wa 20 Ugushyingo 2022, aho izaba ikina na Rutsiro FC, izahita isura Rayon Sports kuri Stade ya Kigali tariki 27 Ugushyingo mbere yo kwakira Rwamagana City FC kuri Stade Ubworoherane ku wa 2 Ukuboza 2022.

Nshimiyimana Imran yahagaritswe kubera amagambo yatangaje atarishimiwe n'abayobozi n'abatoza ba Musanze FC
Habineza Isiaq na we ari mu bakinnyi bahanwe
Rurihoshi Hertier yahagaritswe muri Musanze FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages