00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze FC yanyagiye Rutsiro FC 4-2 mu mukino wa gicuti (Amafoto)

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 25 April 2021 saa 08:37
Yasuwe :

Ikipe ya Musanze FC yatsinze Rutsiro FC ibitego 4-2 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Ubworoherane kuri iki Cyumweru, tariki 25 Mata 2021.

Uyu mukino wakinwe nyuma y’imvura yajojobye mu kirere cyo mu Majyaruguru, bituma utangira saa Cyenda n’iminota 15.

Amakipe yombi yatangiye yigana ariko Rutsiro FC itanga Musanze FC kuwinjiramo kuko ku munota wa 15 yabonye penaliti ku ikosa ryakorewe Ndarusanze Jean Claude bakunze kwita Rambaramba mu rubuga rw’amahina, ayiteye ayinjiza mu rushindura.

Ntibyatinze kuko ku munota wa 16 Ndikumana ya Rutsiro FC yaboneye Rutsiro FC igitego cya kabiri nyuma y’ishoti rikomeye yateye mu izamu rya Musanze FC.

Iyi kipe yo mu Burengerazuba yakomeje gusatira no kunaniza Musanze FC yarushwaga bigaragara.

Musanze FC yakiniraga ku kibuga cyayo, ku munota wa 38 w’umukino yabonye igitego cya mbere cyo kwishyura ku mupira watanzwe na Cyambade Fred maze Mutebi Rashid awuboneza mu rushindura.

Nyuma y’umunota umwe, ikipe itozwa na Seninga Innocent yahise ibona ikindi gitego, amakipe yombi asoza igice cya mbere anganya ibitego 2-2.

Mu gice cya kabiri cy’umukino Musanze FC yagarukanye imbaraga ndetse ku munota wa gatandatu abakinnyi bayo bazamukanye umupira neza bawuhererekanya maze Mutebi Rashid wari wabonye igitego cya mbere yongera kubona urushundura.

Ku munota wa 55 w’umukino Ikipe ya Rutsiro FC yakoze impinduka maze Maombi Jean Pierre asimbura Uwizeyimana Ortega.

Uko umukino wasatiraga umusozo ni ko abakinnyi ba Musanze FC barushijeho kotsa igitutu Rutsiro FC ndetse Ally Musa Sova ayibonera igitego cya kane, cyashimangiye bidasubirwaho intsinzi.

Umutoza Bisengimana Justin wa Rutsiro FC yakomeje gukora impinduka mu kibuga aho yinjije Nshimyumuremyi Olivier mu mwanya wa Dukuzeyezu Pascal mu izamu yari yabanjemo.

Mu gukomeza kureba abakinnyi azakoresha, yifashishije abakinnyi benshi kuko mu babanje mu kibuga, abasoje umukino ni batatu gusa.

Mu yindi mikino ya gicuti yabaye harimo uwahuje Rayon Sports na Police FC ariko wahagaritswe ugeze ku munota wa 23 nyuma y’uko iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru itamenyesheje abashinzwe inzego z’umutekano kugira ngo babe bari ku kibuga.

Uyu mukino wabaye hubahirizwa ingamba zo kwirinda Coronavirus
Abakinnyi ba Musanze FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Rutsiro FC babanje mu kibuga
Ba kapiteni b'amakipe yombi bifotozanya n'abasifuzi
Niyonshuti Gad 'Evra' ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso
Nyandwi Saddam ukina inyuma ku ruhande rw'iburyo, yitegura gutera koruneri
Rutsiro FC yaherukaga gutsindwa na APR, yari yakiriwe na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane
Mutebi Rachid yigaragaje muri uyu mukino
Mutebi Rachid na Muhire Anicet 'Gasongo' bishimira igitego
Musanze FC yaturutse inyuma itsinda Rutsiro FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages