Jonathan Mangala Yaya ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo werekeje muri iyi kipe yambara umutuku n'umweru mu mpeshyi y'uyu mwaka n'Umunya-Nigeria, Nicholas Ashade Ayomide wari umaze umwaka n'igice, ni bo beretswe umuryango.

Jonathan Mangala ntiyahiriwe muri Musanze FC kuko yakinnye iminota 10 gusa mu gice kibanza cya Shampiyona ubwo yinjiraga asimbuye mu mukino w'umunsi wa 12 iyi kipe yatsinzwemo na Gorilla FC igitego 1-0 kuri Stade Ubworoherane.

Umunya-Nigeria Nicholas Ayomide we mu mwaka n'igice yamaze muri Musanze FC yatsinze ibitego bine, atanga imipira umunani yavuyemo ibindi kuri bagenzi be.

Ubuyobozi bwa Musanze FC bwasanze uyu musaruro udahagije bituma ibaha amabaruwa itandukana na bo bajya kwishakira ahandi bakina.

Musanze FC yasoreje igice kibanza cya Shampiyona ku mwanya wa gatatu n'amanota 29 aho irushwa na APR FC ya mbere amanota ane gusa.

Mu mikino 15 yakinnye, yatsinzemo icyenda, itsindwa ine, inganya ibiri. Yinjije ibitego 21, yinjizwa 11, ikaba izigamye ibitego 10.

Jonathan Mangala Yaya ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakinnye iminota 10 gusa mu gice kibanza cya Shampiyona y'uyu mwaka byatumye yerekwa umuryango
Jonathan Mangala Yaya ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakinnye iminota 10 gusa mu gice kibanza cya Shampiyona y'uyu mwaka byatumye yerekwa umuryango
Umunya-Nigeria, Nicholas Ashade Ayomide yasezerewe nyuma y'uko mu mwaka n'Igice amaze muri Musanze FC yatsinze ibitego bine gusa n'imipira umunani yabibyaye yatanze
Umunya-Nigeria, Nicholas Ashade Ayomide yasezerewe nyuma y'uko mu mwaka n'Igice amaze muri Musanze FC yatsinze ibitego bine gusa n'imipira umunani yabibyaye yatanze