00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze FC yongereye amasezerano abakinnyi bane

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 July 2024 saa 03:40
Yasuwe :

Mu gihe habura ukwezi kumwe ngo Shampiyona y’u Rwanda itangire, Musanze FC yongereye Ntijyinama Patrick, Ntaribi Steven, Salomon Adeyinka na Muhire Anicet.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 19 Nyakanga 2024, nibwo ubuyobozi bwa Musanze FC bwatangaje ko abakinnyi bayo bane bagomba kugumana nayo mu mwaka utaha w’imikino.

Ntijyinama Patrick ‘Mbogamizi’ ari nawe kapiteni w’iyi kipe yahawe amasezerano y’imyaka ibiri ndetse umunyezamu Ntaribi Steven na Salomon Adeyinka nabo bakaba ariyo bahawe.

Myugariro Muhire Anicet uri mu bakinnyi bafashije cyane Musanze FC mu mwaka ushize yahawe imyaka itatu ari umukinnyi wayo kugeza mu 2027.

Iyi kipe yo mu Ntara y’Amajyaruguru yongereye amasezerano aba bakinnyi nyuma yo gutandukana n’abarimo Muhawenayo Gad, Manzi Aimable, Aime Djicka Gassissou na Ebode Bertrand.

Myugariro Muhire Anicet 'Gasongo' yongerewe imyaka itatu muri Musanze FC
Kapiteni wa Musanze FC, Ntijyinama Patrick ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho ifite
Musanze FC yitegura umwaka w'imikino yongereye amasezerano Salomon Adeyinka
Ntaribi Steven azakomeza gukinira Musanze FC mu gice cyo mu izamu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages