Ikibazo nyirizina cyatangiye nyuma y’umukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona Musanze FC yatsinzwemo na Police FC ibitego 4-0 kuri Stade ya Muhanga tariki 19 Gashyantare, ubwo umukino warangiraga ikipe iri mu rwambariro umutoza Adel yasesenguye imigendekere y’umukino asobanurira abakinnyi amakosa bakoze ndetse anabereka uko bazayakosora ku mukino uzakurikiraho bazakiramo APR FC tariki 26 Gashyantare kuri Stade Ubworoherane.
Nyuma y’ubusesenguzi bw’umutoza yasabye abakinnyi kujya mu modoka ikipe igataha, Nshimiyimana Imran yateye hejuru avuga amagambo atarashimishije abatoza b’ikipe yerekana uburyo bakinishijwe nabi.
Ibi byakubitiyeho ngo kuba umutoza yaramuhagurukije akajya kwishyushya ariko ntiyishimira uburyo uyu mukinnyi yishyushyagamo byanatumye atamushyira mu kibuga, akaba yaramushinje kutaba mu mukino kimwe na bagenzi be.
Ubwo ikipe yageraga i Musanze abatoza ba Musanze FC bafashe icyemezo cy’uko uyu musore atazagaruka mu ikipe kuko babonaga atangiye kugumura bagenzi be. Gusa iki cyemezo ntiyahise akimenyeshwa.
Nk’ikipe yari yatakaje umukino kandi yitegura ikigugu APR FC, bukeye kuwa mbere tariki 20 Gashyantare, Musanze FC yabyukiye mu myitozo, itaratangira nibwo uyu musore yasohowe n’umutoza Adel nyuma yo guterana amagambo imbere y’abakinnyi.
Nshimiyimana Imran yumvikanye abwira umutoza we ko atubaha abakinnyi bakuze mu ikipe ngo ko abasuzuguza abakiri bato, ibi byarakaje cyane umutoza Adel maze na we amusubiza ko abakinnyi bakuru muri ruhago ari Cristiano Ronaldo na Lionel Messi kandi atababona muri Musanze FC. Amubwira ko yamusohokera mu ikipe atakimukeneye. Uyu mukinnyi afata ibikoresho arataha.
Kugeze ubu Nshimiyimana Imran yakuwe ku rubuga rwa Whatsapp rw’ikipe ahuriraho na bagenzi be n'ubwo atarahabwa ibaruwa imuhagarika.
Amakuru agera ku IGIHE yameza ko ndetse atazagaruka mu Ikipe kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye ari nabwo amasezerano ye azaba ageze ku musozo.
Ibi bihano bije bikurikira ibyo yigeze guhabwa tariki 17 Ugushyingo 2022 ubwo iyi kipe yatozwaga n’umunya-Kenya, Frank Ouna nyuma yo gutangaza amagambo atarakiriwe neza n’ubuyobozi ubwo iyi kipe yari imaze gutsindwa na Etincelles FC ibitego 3-2 mu mukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere wabereye kuri Stade Umuganda ku Cyumweru, tariki 12 Ugushyingo 2022.
Nyuma y’umukino wa Etincelles FC, ubwo abakinnyi ba Musanze FC bari mu modoka bataha, Nshimiyimana utarishimiye uburyo ikipe yakinishijwe, yabwiye bagenzi be ko bakomeje gukina gutya nta kipe bazongera gutsinda muri shampiyona.
Icyo gihe amagambo yatangarijwe mu modoka yababaje cyane Umutoza mukuru wa Musanze FC, Umunya-Kenya, Frank Ouna, abungiriza be n’ubuyobozi bwahise butegura inama yo gusesenguriramo imyitwarire ya bamwe mu bakinnyi kugira ngo buzimye umuriro wari ukomeje kwaka.
Nyuma y’iminsi ine ni bwo ubuyobozi bwa Musanze FC bwafashe icyemezo cyo guhana Nshimiyimana bumushyikiriza ibaruwa imuhagarika mu kazi n’ubwo mbere yari yabimenyeshejwe kuri telefoni ngendanwa. Igenda ry'umutoza Frank Ouna n'ubwo ritavuzweho rumwe ariko yashyize mu majwi abakinnyi bamwe na bamwe barimo Nshimiyimana Imran bari batangiye kumusuzugura ndetse Ikipe itangiye gucikamo ibice.
Musanze FC ya 12 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 24, izakira APR FC tariki 26 Gashyantare, ikurikizeho kwakirwa na Gasogi United kuri Stade ya Bugesera tariki 5 Werurwe, izakire kandi Gorilla FC kuri Stade Umuganda tariki 12 Gashyantare







Ibitekerezo 0