Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), riherutse kugaragaza ko Rayon Sports iri mu makipe atemerewe kwandikisha abakinnyi kugeza mu mpeshyi ya 2027.
Ni nyuma y’uko iyi kipe itagaragaje ko yakemuye ikibazo yari ifitanye n’umunyezamu wayo, Drissa Kouyaté ukomoka muri Mali, gusa iyi kipe ikavuga ko yabikemuye ahubwo isigaje kubimenyesha inzego bireba.
Nubwo iki kibazo cyaba cyarakemutse, abandi bakinnyi barimo myugariro wayo, Musore Prince wahoze ayikinira mu mwaka ushize w’imikino, barateganya kuyisubiza mu nkiko.
Abahagarariye inyungu za Musore Prince bagaragaza ko umukinnyi wabo yasinyishijwe na Rayon Sports yamwemereye miliyoni 10 Frw, ariko imuha miliyoni 5 Frw zonyine.
Uyu mukinnyi yashyizwe ku ruhande muri iyi kipe ntiyakinishwa mu mikino yo kwishyura, ibyatumye Gikundiro ihagarika kumuhemba umushahara w’ibihumbi 800 Frw bari barumvikanye.
Ku masezerano y’imyaka ibiri Musore yari afite yahembwe amezi atanu yonyine, ari na yo mpamvu yishyuza imishahara y’amezi 15, ubariyemo n’undi mwaka w’imikino agifite ku masezerano ye.
Uyu mukinnyi ukomoka i Burundi yashyiriwe rimwe ku ruhande na Niyonzima Olivier ‘Seif’, na we wareze iyi kipe ikaba igomba kumwishyura miliyoni 6,1 Frw. Aha harimo imishahara n’amafaranga yasigaye ubwo yagurwaga.
Nyuma y’iki kirego, abanyamategeko b’umutoza Afahmia Lotfi bagerageje kumvikana na Rayon Sports kugira ngo yishyurwe miliyoni 23 Frw, ariko iyi kipe ikomeje kubarerega ntiyishyure, birangira ibyo bumvikanye babitesheje agaciro biyemeza kurega muri FIFA bundi bushya.
Ibi bivuze ko iyi kipe itabikurikiranye neza yazisanga iri kwishyura agera kuri miliyoni 93 Frw kuri uyu mutoza wahawe akazi muri Gicumbi FC.
Ibi bibazo biri kuba mu gihe Rayon Sports yitegura ibiroro by’Umunsi w’Igikundiro wa 2026, aho izerekana abakinnyi, abatoza, abaterankunga n’ibindi bikorwa byo mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27.
Uyu munsi uteganyijwe kubera kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Nyakanga 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!