Mutebi Rachid yavuye muri Etincelles yari amazemo umwaka umwe, yerekeza muri Musanze FC ku masezerano y’imyaka ibiri.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya Musanze FC, Uwihoreye Ibrahim, yavuze ko “Mutebi Rachid ariwe mukinnyi uhenze mu mateka ya Musanze FC aho yaguzwe miliyoni 6.5 Frw.”
Ikipe ya Etincelles yifuzaga miliyoni 3.5 Frw ku ikipe iyo ariyo yose yaba yifuza kugura Mutebi Rachid.
Ubuyobozi bwa Musanze FC buvuga ko ikipe izifuza uyu rutahizamu mushya yaguze, izakuba kabiri amafaranga yaguzwe igatanga miliyoni 13 Frw.
Mutebi Rachid yari amaze igihe asaba Etincelles FC kumurekura agashaka indi kipe yerekezamo, ayishinja kutamuhembera igihe.
Yinjiye muri Etincelles FC mu mwaka ushize w’imikino, avuye muri Mukura Victory Sports mu gihe yanakiniye Gicumbi FC.
Yasoje umwaka w’imikino wa 2019/20 ari ku mwanya wa 10 mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi, aho yanyeganyeje inshundura inshuro umunani.
Musanze FC yasoje umwaka w’imikino wa 2019/20 iri ku mwanya wa 12, ikomeje kugura abakinnyi batandukanye ndetse iherutse gusaba umutoza Seninga Innocent kuzasozwa umwaka wa 2020/21, ari mu makipe umunani ya mbere.
Mutebi Rachid agiye muri Musanze Fc yiyongera ku bandi bakinnyi bashya barimo Ndizeye Innocent uzwi nka ’Kigeme’ wavuye muri Mukura VS, Niyonshuti Gad (Evra) wavuye muri Sunrise na Munyeshyaka Gilbert (Lukaku) wavuye muri Heroes FC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!