Mutsinzi Ange Jimmy akinira ikipe yitwa CD Trofense yo mu cyiciro cya Kabiri muri Portugal. Iyi kipe ye yaraye inganyirije hanze 0-0 na CD Tondela.
Muri uyu mukino, myugariro ukinira n’ikipe y’u Rwanda yakinnye neza ku mwanya we bituma ahabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino. Nubwo yahawe iki gihembo, ikipe ye ntabwo imaze iminsi yitwara neza, kuko ifite amanota umunani gusa mu mikino 10, ndetse iri no ku mwanya wa 16 mu makipe 18.
Glen Habimana ukinira ikipe ya FC Victoria Rosport nawe ari mu bitwaye neza kuko yafashije ikipe ye gutsinda Mondercange ibitego 2-0. Ibi bitego byose byatsinzwe na Glen Habimana mu minota ine gusa. Icya mbere yagitsinze ku munota wa 86’ ikindi agitsinda ku munota wa 90’.
Nubwo uyu mukinnyi yafashije ikipe ye gutsinda muri rusange ntihagaze neza kuko iri ku mwanya wa nyuma n’amanota arindwi muri shampiona ya Luxembourg.
Undi mukinnyi w’Umunyarwanda witwaye neza muri izi mpera z’icyumweru ni Raphael York ukinira Afc Eskilstuna wakinnye umukino ikipe ye yatsindaga Halmstad ibitego 2-0. Uyu mukinnyi yinjiye mu kibuga asimbuye nyuma y’uko babonye igitego cya kabiri kugira ngo afashe mu kwirinda ko bishyurwa.
Nubwo aba bakinnyi bose bitwaye neza ariko, hari bagenzi babo batakinnye muri izi mpera z’icyumweru barimo Imanishimwe Emmanuel utarakinnye kuko ikipe ye ya FAR Rabat ifite umukino ku wa Gatatu tariki 2 Ugushyingo 2022 na Djoliba AC mu ijonjora rya CAF Confederations Cup.
Ikipe ya KMSK Deinze yo mu Bubiligi yatsinze SL16 Football Campus bakurikirana ku rutonde ibitego 4-1, gusa birangira Bizimana Djihad, Umunyarwanda rukumbi uyikinamo atagaragaye muri uyu mukino.
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Medie Kagere ukinira Singida Big Stars yo muri Tanzaniya nawe ntiyakinnye umukino bari bafitanye na Coastal Union kuko nawo wasubitswe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!