Ibi byateye impungenge nyinshi abafana ba Gikundiro, bakeka ko bashobora gutakaza uyu myugariro wazamuye urwego rwe ndetse akaba ari n’imwe mu nkingi za mwamba muri iyi kipe, nyuma y’uko uwari Kapiteni wayo, Manzi Thierry asezerewe n’ubuyobozi bwayo.
Ibi byatumye abafana ba Rayon Sports basanga nta wundi myugariro bashingiraho wayobora bagenzi be uretse Mutsinzi Ange.
Uyu musore yabanje mu kibuga mu mukino wa ¼ cy’Igikombe cy’amahoro batsinzemo Gicumbi FC ibitego 7-1 kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Kane,. Mutsinzi akaba yawukinnye iminota 90 ndetse anitwara neza.
Nyuma y’uyu mukino bamwe mu bafana bari basigaye mu gice cyo hepfo kidatwikiriye cya Stade ya Kigali, bakaba bamuhamagaye maze bamuririmbira indirimbo bagira bati ‘’Wigenda turacyagukeneye’’ bakomeza bamubwira ko ntacyo azababurana ariko ntabatere agahinda ngo abasige.
Uyu musore akaba yababwiye ko agihari ndetse azanagumana na Rayon Sports aho yagize ati: ‘’ Ntimugire impungenge, ndacyahari. Ndi umukinnyi wa Rayon Sports, nimuhumure.’’
Nyuma yo kumva aya magambo bahise batera hejuru bashimira uyu musore ko abahumurije, bamubwira ko bazamuguma inyuma mu gihe cyose azaba akiri muri Rayon Sports.
Nyuma yo gutsinda Gicumbi FC ibitego 7-1 mu mukino ubanza aya makipe yombi akaba azahura mu mukino wo kwishyura ku itariki ya 23 kuri Stade ya Gicumbi.
Amafoto: Ntare Julius



















TANGA IGITEKEREZO