Ku wa 20 Kamena 2021 nibwo uyu myugariro yari yateye ivi hasi asaba umukunzi we ko yazamubera umugore w’isezerano. Ni ibirori byari byabereye muri The Manor Hotel iherereye i Nyarutarama ndetse biba hubahirijwe ingamba zo kwirinda Covid-19.
Ku wa 22 Kamena 2021 nibwo Muvandimwe na Umwari basezeraniye mu Murenge wa Nyakanda mu Karere ka Nyarugenge, ko biyemeje kuzabana mu buryo bwemewe n’amategeko nk’umugore n’umugabo.
Uyu myugariro yemereye IGIHE ko indi mihango irimo gusezerana imbere y’Imana no kwakira inshuti n’abavandimwe, izaba ubwo icyorezo cya Covid-19 kizaba gicishije make.
Ubushize ubwo twaganiraga, Muvandimwe yavuze ko we na Umwari bamaze imyaka igera ku munani bakundana.
Ni umusore nawe uri mu mpera z’amasezerano ye muri Police FC amazemo imyaka igera kuri itandatu. Gusa nyuma yo kongera amasezerano arimo gusoza, yagowe n’ibibazo by’imvune byaje no kumuviramo gutakaza umwanya ubanzamo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!