00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mvukiyehe Juvénal mu muryango usubira muri Kiyovu Sports

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 20 February 2024 saa 03:17
Yasuwe :

Mvukiyehe Juvénal wahoze ayobora Kiyovu Sports Limited akaza kuyisohokamo nyuma yo gushyirwa ku ruhande na Ndorimana Jean François Regis ‘Général’ kugeza ubu weguye, ashobora kuyisubiramo mu minsi mike iri imbere.

Mvukiyehe Juvénal yayoboye Kiyovu Sports Limited ndetse aza guha ibyishimo abakunzi b’Urucaca nyuma yo gusoreza ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona mu myaka ibiri ya nyuma y’ingoma ye.

Umwuka mubi muri Kiyovu Sports watangiye gututumba nyuma y’uko iyi kipe ibuze Igikombe cya Shampiyona cy’umwaka ushize ku mukino Sunrise FC yatsinze Kiyovu Sports igitego 1-0.

Byakuruye umwiryane mu Urucaca binaviramo Mvukiyehe gushyirwa ku ruhande mu Ikipe ya Kiyovu Sports, ashinjwa gucunga nabi umutungo ndetse n’amakosa yakoze mu bihe bitandukanye yashyize iyi Kipe mu bihombo.

Rimwe mu makosa aremereye yashinjwe Mvukiyehe harimo iryo gusinyisha Abanya-Sudani, Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman na John Mano, nyuma baje kwirukanwa mu buryo budakurikije amategeko barega iyi Kipe muri FIFA, basaba kwishyurwa miliyoni zisaga 75 Frw ndetse na n’ubu iki kibazo kigikururana.

Nyuma yo kwirukanwa muri Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yaguze Rugende FC yo mu Cyiciro cya kabiri kuri Miliyoni 45 Frw. Nyuma yaje kuyihindurira izina ayita Addax FC, ndetse kuri ubu iri ku mwanya wa kane ku rutonde rwa Shampiyona ikinwa mu matsinda abiri.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE yemeza ko Mvukiyehe Juvénal agiye gusubira muri Kiyovu Sports, agakomeza umushinga we wo kubaka ikipe ikomeye nyuma y’uko Général bari bafitanye ibibazo yeguye.

Kimwe mu bimenyetso by’ibi ni uko ku munsi w’ejo ku wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2024, Juvénal yemeye gukora ihererekanyabubasha agatanga inyandiko n’imodoka ya Kiyovu Sports, nyuma y’inama yamuhuje n’abayobora ikipe muri iki gihe ndetse n’izindi nzego bireba.

Juvénal yavuye ku izima nyuma yo kwizezwa ko azishyurwa amafaranga yakoresheje mu gihe yari ayoboye iyi kipe mu myaka itatu, ndetse agasubizwa ku buyobozi bwayo.

Amakuru yizewe ahamya ko inzego zireberera umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma yo kubona ibibazo byugarije Kiyovu Sports kubera igenda rya Mvukiyehe Juvénal, zasanze umuti ushoboka ari ukugarura ubuyobozi bw’uyu mugabo, ngo hato iyi kipe iri mu afite amateka akomeye mu Rwanda bitazarangira isenyutse burundu.

Amakuru avuga ko Juvénal azagira umuntu iruhande rwe usobanukiwe n’imiyoborere ya ruhago kugira ngo hazirindwe amakosa yakozwe mu myaka itatu yabanje ayobora iyi Kipe yo ku Mumena.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE kandi avuga ko Ikipe Addax FC ya Mvukiyehe, azayishyira mu maboko y’abandi kuko amategeko atamwemerera gutunga amakipe abiri icya rimwe kandi yombi akina amarushanwa ategurwa na FERWAFA.

Kiyovu Sports yahombye iki nyuma y’igenda rya Mvukiyehe Juvénal?

Icy’ingenzi kurusha ibindi Kiyovu Sports yabuze ni ubuyobozi, kuko nyuma y’igenda rya Juvénal Ikipe yasigaye mu maboko ya Ndorimana nka Perezida w’umuryango, ariko ntiyayigira iye ndetse benshi bemeza ko atari yiteguye gushora umutungo we mu ikipe ngo ashimishe Abayovu.

Hari kandi kudahuza ku mpande ebyiri, urwari rushyigikiye Mvukiyehe wari umaze kugenda ndetse na "Général" wari uhasigaye. Ibi byarakomeje kugeza n’uyu munsi Kiyovu Sports irimo ibice bikirebana ay’ingwe.

Kutagira Ubuyobozi buhamye kwatumye bamwe mu bayobozi bayo bagenda biguru ntege mu kwitangira ikipe, aha harimo n’Umunyamabanga, Karangwa Jeannine mbere y’igenda rya "Général" watanze ibaruwa yo kwegura ariko akaza gusabwa n’Ubuyobozi ko yakwihangana agakomeza agakukuza bagahangana n’ibibazo bihari kugeza bikemutse n’ubwo nta muti urambye mu byukuri wagaragaraga.

Ibi byakurikiwe no kwegura kwa Perezida Ndorimana utarigeze amenyesha bagenzi be, bakabibona mu bitangazamakuru.

Yabandikiye hashize iminsi ine atagaragara mu bikorwa by’Ikipe, avuga ko yagiye ndetse atazagaruka mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru.
Kiyovu Sports yahuye n’Ikibazo cy’amikoro cyayishegeshe mu gihe yari itegereje inkunga itangwa n’Umujyi wa Kigali ya miliyoni 150 Frw ku mwaka.

Guhemba bamwe mu bakinnyi abandi ntibahembwe byateje umwuka mubi hagati yabo n’Ubuyobozi, ibi byatumye Kapiteni Niyinzima Olivier ‘Seifu’ na Mugunga Yves batajyana na bagenzi babo mu mwiherero witeguraga APR FC, kubera ko yari yazamuye ikibazo ko hari bamwe mu bakinnyi batahembwe ndetse nawe arimo.

Ibi byaviriyemo rutahizamu Mugunga Yves guhagarikwa mu bikorwa byose by’Ikipe na n’ubu akaba ari iwe adakina.

Ikibazo cy’ibura ry’amikoro kandi cyaviriyemo uwari Umutoza wayo, Umugiriki, Koukouras Petros gusezera, avuga ko atatoza abakinnyi batariye ndetse birukanwa mu nzu. Uyu nawe akaba agiye kurega Urucaca muri FIFA.

Aha kandi hakubitiraho ikibazo cya bamwe mu bakinnyi bareze iyi Kipe muri FIFA, kwirukanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ntibishyurwe. Barimo John Mano, Muzamiru Mutyaba, Umurundi, Ndikumana Codjifa, Umunye-Congo, Pinoki Vuvu Patshelli. Aba bose batangiye kurega nyuma y’igenda rya Mvukiyehe.

Kugeza ubu Umujyi wa Kigali umaze guha Kiyovu Sports miliyoni 125 Frw ikaba itegereje izindi miliyoni 25 Frw kugira ngo inkunga yose irangire, mu gihe yaba adakemuye ibibazo byose ikipe ikazishakamo andi.

Ibura ry’abafana ku kibuga naryo ryarigaragaje nyuma y’uko ubuyobozi butereranye Ikipe ndetse n’abakinnyi bakamara igihe kinini badahembwa byagiye bitera bamwe mu bakunzi ba Kiyovu Sports gucika intege.

Mvukiyehe Juvénal mu muryango usubira muri Kiyovu Sports kongera gutitiza Umujyi
Mvukiyehe Juvénal na Ndorimana Jean François Régis 'Général' bagisenyera umugozi umwe ibura ry'Igikombe cya Shampiyona ritarateza umwiryane
Ndorimana Jean François Régis ’Général’ wasigaranye Kiyovu Sports yayivuyemo bucece kugeza ubu imaze ukwezi nta Perezida ifite
Visi Perezida wa Kiyovu Sports Ushinzwe Imari n'Amategeko, Mbonyumuvunyi Abdul Karim niwe wasigaranye Urucaca rukoresha miliyoni 24 Frw buri kwezi y'imishahara gusa

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages