Mu ibaruwa Umuyobozi Mushya w’Umuryango Kiyovu Sports, Nkurunziza David yandikiye Mvukiyehe, yavuze ko amakosa uyu mugabo ashinjwa arimo gushora ikipe mu manza z’umurengera, gucamo ibice abanyamuryango no kwangiza umutungo wawo.
Ibi kandi bibaye nyuma y’aho tariki 26 Gicurasi 2024, Mvukiyehe yangiwe kwinjira mu Nteko Rusange Idasanzwe y’iyi kipe.
Ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora Kiyovu, Nkurunziza yatangaje ko yifuza kwiyunga na Mvukiyehe ariko nawe akazagaragaza ubushake.
Icyo gihe yagize ati “Uwo mugabo (Mvukiyehe) hari imanza zitandukanye arimo na Kiyovu zigomba kubanza gukemuka. Ariko nk’umuntu wayoboye akwiye gukomeza kugira icyo cyubahiro. Nabikunda tuzakomeza dufatanye ariko nanone hari ibizabanza gukemuka.”
Yakomeje agira ati “Arasabwa gukora cyane natwe tugakora kugira ngo tuzabone aho duhurira. Nabikunda tuzakomeza gufatanya kuko Abayovu na we tumufata nk’umukunzi wayo gusa twe turabyifuza (ibiganiro). Dufungukiye kuganira na we. Nagaragaza ubwo bushake nta kindi kizaba gisigaye.”
Mu myaka itatu Mvukiyehe yayoboye Kiyovu Sports yagaragaje imbaraga zikomeye mu kubaka ikipe ndetse ihatanira Igikombe cya Shampiyona mu myaka ibiri ariko bikarangira kiyiciye mu myanya y’intoki.
Icyakora uyu mugabo yasoje nabi ibihe bye mu Urucaca kuko yasize iyi kipe mu manza zikomeye ndetse no gushyirwa mu bihano na FIFA kubera kutishyura abakinnyi n’ibindi byinshi ari nabyo byashingiweho yamburwa ubunyamuryango by’agateganyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!