Iki kirego gikubiyemo kuba Kiyovu Sports yaranze kwishyura Mvukiyehe Juvénal amafaranga yagiye akoresha mu ikipe ubwo yari akiri umuyobozi wayo.
Aya mafaranga arenga miliyoni 500 Frw Juvénal avuga ko afitiye ibimenyetso yagiye ayakoresha mu buzima bwa buri munsi bw’Ikipe abwirwa ko azayasubizwa kugeza igihe ashyiriwe ku ruhande muri Nyakanga 2023, Komite Nyobozi irabishimangira tariki 23 Nzeri 2023.
Aganira na IGIHE yagize ati" Barambwira ngo nkore ihererekanyabubasha bataranyishyura amafaranga yanjye, si uguta amafaranga gusa ngo hanyuma mbahereze ibyangombwa byose by’Ikipe? Ntibishoboka."
"Igihe banshyiraga ku ruhande ntibakurikije amategeko, narabahamagaye ngo tuganire turebere hamwe icyakorwa mbone kubasubiza ibyangombwa bya Kiyovu Sports barabyanze. Nabaregeye FERWAFA ko igomba kujya mu kibazo nk’Umuyobozi wabo ngo itumize abanyamigabane bose tuganire turebe icyakorwa ikibazo gikemuke. Naje kuri FERWAFA nk’umuhuza wacu twembi atuvugutire umuti kandi ndizera ko bizagenda neza."
Kiyovu Sports ntabwo yabashije kwitaba, hakaba hategerejwe igihe izongera gutumizwaho mu rubanza.
Ibi bibaye nyuma y’uko Ndorimana Jean François Régis Général yeguye ku buyobozi bwa Kiyovu Sports tariki 24 Mutarama 2024.
Juvénal avuga ko ubwegure bwa Général ntacyo buvuze ndetse ko ntaho yabihungira kuko yatanze ikirego uyu muyobozi akiri mu nshingano.
Tariki 27 Nzeri 2020 ni bwo Mvukiyehe Juvénal yatorewe kuyobora Kiyovu Sports muri manda y’imyaka itatu, ashyirwa ku ruhande muri Nzeri 2023, ashinjwa gukora amakosa yo gusesagura umutungo, byashoye Urucaca mu gihombo n’amadeni.







Ibitekerezo 0