“Legends in Rwanda” yahuriyemo Jimmy Gatete n’ibindi byamamare byakanyujijeho muri ruhago birimo Umunya-Cameroun, Roger Milla; Khalilou Fadiga wahoze akinira Sénégal; Patrick Mboma na we ukomoka muri Cameroun, Umunya-Ghana Anthony Baffoe; Umufaransa Lilian Thuram n’Umufaransa Laura Georges.
Aba bakinnyi bakanyujijeho muri ruhago bari bateraniye mu Mujyi wa Kigali ku wa 12-14 Ukwakira 2022, ahatangirijwe ibikorwa byo kumenyekanisha Igikombe cy’Isi [Veteran Clubs World Championship-VCWC]. Biteganyijwe ko nyuma ya Kigali bazanyura mu yindi mijyi mu bikorwa byo kumenyekanisha irushanwa.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Ukwakira 2022, Jimmy Gatete, uhagarariye u Rwanda muri aba banyabigwi yahawe impano y’ifoto ye mu mwambaro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi ku bwo guserukira igihugu neza.
Ni impano yashyirijwe na Perezida wa Ferwafa, Mugabo Olivier, wari uherekejwe na Visi Perezida Habyarimana Marcel n'Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Muhire Henry Brulart ndetse na Fred Siewe uyobora Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi (FIFVE), ari naryo ryateguye VCWC.
Ferwafa ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yagize iti “Uyu munsi Perezida wa FERWAFA @OlivierNMugabo ari kumwe na Visi Perezida hamwe n'Umunyamabanga Mukuru bashyikirije Jimmy Gatete impano bamushimira ubwitabire bwe muri gahunda ya #LegendsinRwanda igamije kumenyekanisha irushanwa rya @VCWC2024 rizabera mu 🇷wanda mu 2024.’’
Akimara guhabwa iyi mpano, Jimmy Gatete, yashimye Ferwafa n’Abanyarwanda bamweretse urukundo.
Yagize ati “Mu by'ukuri mwongeye kunyereka ko ndi umwana uje iwabo, ndi umwana ufite inkomoko nziza, ari cyo gihugu cyanjye u Rwanda.’’
Uyu munsi Perezida wa FERWAFA @OlivierNMugabo ari kumwe na Visi Perezida hamwe n'umunyamabanga Mukuru bashyikirije Jimmy Gatete impano bamushimira ubwitabire bwe muri gahunda ya #LegendsinRwanda igamije kumenyekanisha irushanwa rya @VCWC2024 rizabera mu 🇷🇼 muri 2024. pic.twitter.com/RbU6CzkIVI
— Rwanda FA (@FERWAFA) October 16, 2022
Jimmy Gatete yageze mu Mujyi wa Kigali ku wa 10 Ukwakira 2022, yari ahakandagiye nyuma y’imyaka 12 yari ishize atahagera.
Biteganyijwe ko Igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina Umupira w’Amaguru, Gatete yaje kumenyekanisha kizabera mu Rwanda muri Gicurasi 2024. Kizakinwa n’abakinnyi 150 baturutse mu bihugu 40.
Jimmy Gatete yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Mukura VS, Rayon Sports na APR FC. Yanakiniye Maritzburg United yo muri Afurika y’Epfo na St George yo muri Ethiopia, aho yasoreje gukina ruhago mu 2010.
Uyu rutahizamu wiswe “Imana y’Ibitego” na “Rutahizamu w’Abanyarwanda”, mu Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, yakinnye imikino 52, atsinda ibitego 25 birimo n’icyahesheje u Rwanda kwitabira Igikombe cya Afurika [CAN], kimwe rukumbi rwitabiriye i Tunis muri Tunisia mu 2004.




Amafoto: Ferwafa





Ibitekerezo 0