Aganira na IGIHE, Rutanga usanzwe ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso yavuze ko ubu bushyamirane bwatewe n'umupira wari utewe hejuru hanyuma 'Bacca' agashaka kuwutera n'umutwe ariko ku bw'amahirwe make akaza kugwa hasi.
Ubwo Rutanga yageragezaga kumusimbuka ni ho Bacca yazamukiye akeka ko agiye kumukandagira.
Yagize ati" Ni umupira bateye ku mutwe Bacca yikubita hasi, naje ndamusimbuka ntashaka kumukandagira, azana imigeri. Nyuma azamutse ndamubaza nti 'wowe ndaguhunga hanyuma ukazana imigeri?'"
"Namufashe mu ijosi ndamusunika, ni ho camera yahise imfotora. Kuko we ko ari mugufi kuri njye, yansunitse mu gituza. Byahise birangira."
"Nyuma yo kubona ifoto 'Bacca' yarampamagaye turaseka turebye ukuntu imeze wagira ngo twari tugiye kurwana nyamara nta gikomeye cyabaye."
Myugariro wa Police FC, Rutanga Eric, yasobanuye imvano y'icyatumye ashyamirana na Kwitonda Alain 'Bacca' wa APR FC kugeza bafatanye mu mashingo. pic.twitter.com/ucMiYWQGIp
— IGIHE Sports (@IGIHESports) August 29, 2023
Iyi foto yafashwe na IGIHE benshi mu bayibonye bavuze ko Rutanga yari akwiye guhanwa nyamara umusifuzi Nizeyimana Isia'q warebaga ibyabaye yaraje arabakiranura umukino ukomeza nta kibazo.
Umukino warangiye APR FC itsinze Police FC igitego 1-0 cyatsinzwe n'Umunya-Sudani, Shaiboub Sharaf Eldin Ali ku munota wa 40 ku ishoti yatereye hanze y'urubuga rw'amahina ku mupira yahawe na Nshuti Innocent.
Police FC izakira Mukura Victory Sports ku Cyumweru tariki 9 Nzeri, mu gihe APR FC izajya i Ngoma gusura Etoile de l'Est ku wa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2023.





Amafoto: Ntare Julius





Ibitekerezo 0