Uyu mukinnyi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na shene ya Youtube ya APR FC.
Ouattara yageze mu Ikipe y’Ingabo muri Mutarama 2025 ariko yagaragaje ko ari umwe mu bakinnyi beza muri Shampiyona y’u Rwanda.
Ubwo yari abajijwe ba myugariro bamugora iyo bahuye, uyu Munya-Burkina Faso yavuze ko ari abo bakinana.
Yagize ati “Ba myugariro bangora turabana muri APR FC nka Niyigena Clement ni umuhanga cyane, Aliou Soune na Nshimiyimana Yunusu.”
Uyu mukinnyi avuga ko nta kipe arabona mu Rwanda ikomeye nka APR FC. Yavuze ko kandi abafana, ubuyobozi n’amafaranga ari bimwe mu bimutera imbaraga mu kibuga.
Ouattara kandi yagaragaje ko mu gihe amaze mu Rwanda ubugali n’isombe ariyo ndyo yo mu Rwanda akunda.
Ati “Ibiryo byo mu Rwanda nkunda ni ubugali n’isombe.”
Ku bijyanye n’indirimbo, uyu mukinnyi yavuze ko akunda Tombé ya Element EleéeH.
Uyu mukinnyi kandi yasabye abafana kuzitabira umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports.
Ati “Abafana ni ukuzazana umurindi basanganywe. Nk’uko mubizi ni umukino udasanzwe uba urimo ishyaka rikomeye. Maze gukina na Rayon inshuro ebyiri rero n’ubu dukeneye abafana kugira ngo tuzatware iki gikombe.”
APR FC izakina na Rayon Sports ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2025, mu mukino wa Super Coupe uzatangira saa 18:30 kuri Stade Amahoro.








Ibitekerezo 0