Bayisenge wagiye muri Maroc muri Nzeri 2016 agiye gukinira KAC de Kénitra ikaza kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri nyuma akerekeza muri Jeunesse Sportive d'El Massira yo mu cya kabiri, yamaze kwerekeza muri imwe mu makipe akomeye muri Afurika, USM Alger imenyerewe mu marushanwa Nyafurika.
Nk’uko iyi kipe yabitangaje ibicishije kuri Instagram, uyu musore w’imyaka 24, yakoze ikizamini cy’ubuzima kuri uyu wa Mbere tariki 4 kamena 2018 aragitsinda akaba agomba gushyira umukono ku masezerano ku wa Kabiri.
USM Alger iyoboye itsinda D mu mikino ya CAF Confederation Cup n’amanota ane aho yatsinze Young Africans ikanganya na Gor Mahia; izaza mu Rwanda guhura na Rayon Sports tariki 18 Nyakanga, umukino uzabera kuri Stade ya Kigali nyuma y’icyumweru n’igice, zikazakina uwo kwishyura, uzabera i Alger tariki 29 Nyakanga 2018.







Ibitekerezo 0