Kuri uyu Kabiri, tariki ya 2 Nzeri 2025, ni bwo Union Titus Pétange yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo itangaza ko yabonye umukinnyi mushya w’Umunyarwanda.
Yagize iti “Twishimiye kwakira myugariro Dylan Maes. Ni umukinnyi witoreje mu Bubiligi, akaba afite ubunararibonye mu mikino mpuzamahanga. Myugariro ukomeye, uhangana ufite n’ubushobozi bwo gutanga ibisubizo.”
Dylan yatangajwe n’iyi kipe mu gihe ari kumwe n’Amavubi yerekeje muri Nigeria, gukina umukino w’Umunsi wa Karindwi n’uwa Munani mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, uzayahuza na Super Eagles na Zimbabwe.
Uyu mukinnyi w’imyaka 24 yakiniye andi makipe arimo FC Samgurali Tskaltubo yo muri Georgia, ari na yo aherukamo nyuma yo kurangizanya na yo amasezerano.
Kuva yatangira gukina umupira w’amaguru yanyuze mu makipe menshi yo mu bihugu birindwi by’i Burayi, harimo FK Spartaks Jūrmala yo muri Latvia, SK Beveren yo mu Bubiligi, CF Estrela da Amadora yo muri Portugal, Alki Oroklini yo muri Chypre n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!