00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Myugariro wa Rayon Sports Usengimana ahanganye n’abanyamakuru b’imikino

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 13 September 2013 saa 02:00
Yasuwe :

Umwe mu bakinnyi b’inyuma kandi uza mu bakomeye b’ikipe ya Rayon Sports, ukina no mu ikipe y’igihugu Amavubi, kuri ubu rurageretse n’abanyamakuru b’imikino, nyuma yo kwandika ku rukuta rwe rwa Facebook atuka abo banyamakuru.
Nyuma y’ikiganiro kuri Radio 10 cyavugaga ku myitwarire itari myiza irimo kuranga abakinnyi bakiri bato, barimo abakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique.
Myugariro w’Amavubi Usengimana Faustin uheruka kongera amasezerano muri Rayon (…)

Umwe mu bakinnyi b’inyuma kandi uza mu bakomeye b’ikipe ya Rayon Sports, ukina no mu ikipe y’igihugu Amavubi, kuri ubu rurageretse n’abanyamakuru b’imikino, nyuma yo kwandika ku rukuta rwe rwa Facebook atuka abo banyamakuru.

Nyuma y’ikiganiro kuri Radio 10 cyavugaga ku myitwarire itari myiza irimo kuranga abakinnyi bakiri bato, barimo abakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique.

Myugariro w’Amavubi Usengimana Faustin uheruka kongera amasezerano muri Rayon Sports ahawe miliyoni indwi, yahise yihanangiriza abanyamakuru, kuko bavuga ibyo batabazi, abinyuje ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook.

Usengimana wahushije Penaliti ubwo u Rwanda rwasezererwaga na Ethiopia mu majonjora y’igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN), yanditse ko “iyo [abantu] bavuga umuntu nabi, icy’ingenzi ari ukubirengagiza, kuko baba batakuzi.”

Usengimana yagize ati “Ibyo birasanzwe kuko imbwa zimokera umuntu zitazi.” Aya magambo yakurikiwe n’abantu benshi bamubazaga icyo ashaka kuvuga, ari na ho abandi bemezaga ko abanyamakuru bamutahuye.

Munsi y’amagambo yanditse, abantu na bo banditse bamusaba kudahangana ndetse ko akwiye guhinduka.

Bagize bati “Ukwiye guhinduka kuko imbwa ntabwo zimokera ubusa ntacyo zabonye. Garagaza ibikorwa ureke amagambo.” Twagerageje kuvugana na Faustin kuri telephone dusanga irafunze.

Mu mpapuro z’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) byandikwa ko Faustin yavutse tariki ya 11 Kamena 1994. Faustin yakinnye imikino 4 n’Amavubi yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2014 na Mali imikino yombi, Algeria n’uwa Benin aho yanabonye ikarita y’umuhondo.

Usengimana Faustin yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu “Amavubi” tariki ya 20 Ukuboza mu 2012, ubwo hategurwaga umukino wa gicuti na Angola.

Inyandiko Faustin Usengimana yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook ahangana n'abanyamakuru

Abakinnyi n’imbuga nkoranyambaga (Twitter, Facebook, Instagram…)

Ubusanzwe izi mbuga nkoranyambaga zikoreshwa mu guhanahana amakuru n’ibitekerezo, na zo zigabanyije mu bice bine. Izifasha kubona izindi mbuga za internet (Social Bookmarking), gutanga amakuru (Social News), kuganira n’inshuti (Social Networking) harimo Facebook, guhana amafoto n’amavidewo (Social Photo and Video Sharing) ndetse no kwandika inkuru ariko zishobora kwongeramo ibindi igihe icyo ari cyo cyose (Wikis).

Nibura amakipe y’i Burayi, usanga afite urubuga nka Facebook na Twitter anyuzaho amakuru, kugira ngo agere ku bafana bayo byihuse, ndetse na bo bagatanga ibitekerezo.

Bamwe mu bakinnyi bagiye bakoresha nabi izi mbuga, cyane batukana n’abayobozi babo, ari na ko bamwe bagiye bahanwa.

Mu 2009, Darren Bent wakiniraga Aston Villa mu Bwongereza, yandagaje umuyobozi wa Tottenham ubwo yayivagamo ajya muri Sunderland.

Rutahizamu wa Liverpool, Ryan Babel yahanwe n’Ishyirahamwe rya ruhago y’Abongereza (FA) mu 2011, nyuma yo kunenga imyitwarire y’umusifuza Howard Webb ku mukino Manchester United yabatsinzemo.

Mu 2012, myugariro wa Chelsea Ryan Bertrand yanenze imyitwarire y’umutoza w’igihugu ubwo yamukuraga mu ikipe y’u Bwongereza yagombaga gukina na San Marino, avuga ko afite icyibazo ku ijosi. Gusa FA yaje kumubabarira nyuma yo gusaba imbabazi.

Myugariro wa Chelsea Ashley Cole yanditse amagambo abeshya Ishyirahamwe rya ruhago y’Abongereza, nyuma y’aho yagombaga gutanga ubuhamya mu rubanza rwa kapiteni we John Terry waregwaga ironda ruhu. Cole yaciwe amande ya miliyoni 90 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri Mutarama 2013, ikipe ya West Brom yo mu Bwongereza, yanze ko umunyanijeriya Peter Odemwigie yerekeza muri Queens Parks Rangers, maze uyu ayandagaza kuri Twitter.

Mu mukino wa Ethiopia n'u Rwanda Faustin Usengima yahushije Penaliti, u Rwanda rubura itike yo kujya mu gikombe cya Afurika (CHAN)
Ashley Cole yaciwe amande ya miliyoni 90 nyuma yo kwandika kuri twitter akinisha FA

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages