Yabitangaje mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Mata 2023, ubwo umukino wahuzaga APR FC na AS Kigali wari urangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Tariki ya 19 Mata 2023 ni bwo Nizeyimana Mugabo Olivier yatanze ibaruwa y’ubwegure bwe nka Perezida wa FERWAFA, yavuze ko ari icyemezo ‘gishingiye ku mpamvu bwite zimukomereye.’
Nizeyimana Olivier yayoboye FERWAFA guhera muri Kamena 2021, aho yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Rtd Brig Gen Sekamana Damascène na we weguye muri Mata uwo mwaka.
Nyuma yo kwegura kwe, FERWAFA iyobowe by'agateganyo na Habyarimana Marcel 'Matiku' wari Visi Perezida we.
Ubwo yabazwaga niba nk'umuyobozi w'ikipe iri mu banyamuryango ba FERWA yakwiyamamariza kuYIyobora mu gihe abandi bamugirira icyizere, yavuze ko afite inshingano nyinshi zitatuma azibangikanya n'izo kuyiyobora.
Yagize ati "Kuba mu bakandida bayobora FERWAFA ntabwo ndimo, kubera ko inshingano mfite ziraremereye. N'izi zo kuba Perezida ni nyinshi kuri njyewe, Ubuyobozi bwanjye bwagaragarijwe ko bibaye na byiza mu gihe kiri imbere nabona umuntu unsimbura."
"Niba mubibona uyu ni umukino wa gatandatu mbonye mu mikino ibanza ndetse n'iyo kwishyura. Kuri Perezida rero ureba iyo mikino gusa mu irenga 20, birumvikana ko no mu ikipe narabuze. Wongeyeho rero na FERWAFA waba udashaka ko itera imbere."

Lt Gen Muganga asanzwe ari Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku Butaka. Ni umwanya ariho kuva ku wa 4 Kamena 2021.
Yavuze ko izi nshingano atazihuza no kuyobora FERWAFA. Ku bibazo biri muri iri shyirahamwe byanagejeje ku kwegura kw'abayobozi bayo, yirinze kugira icyo abivugaho ahubwo ashimangira ko ategereje igihe abanyamuryango bazahurira mu Nteko Rusange izarebera hamwe icyakorwa.
Lt. Gen Mubarakh Muganga yakomeje avuga ko APR FC ikomeje umugambi wayo wo gutwara Igikombe cya Shampiyona kandi imikino isigaye byose bishoboka.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko Inama y’Inteko Rusange isanzwe izaberamo amatora ya Perezida waryo mushya iteganyijwe ku wa 24 Kamena 2023.
Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yabajijwe niba yayobora FERWAFA, asubiza ko n’inshingano afite mu Ikipe y’Ingabo zimuremereye. pic.twitter.com/58m5Za1UBC
— IGIHE Sports (@IGIHESports) April 29, 2023
VIDEO: Ubuyobozi bwanjye bwagaragarijwe ko bibaye na byiza mu minsi iri imbere nabona unsimbura- Lt Gen Mubarakh Muganga yaciye amarenga ko ashobora kuva ku buyobozi bwa APR FC kubera inshingano afite. pic.twitter.com/lAVWSJ5bBa
— IGIHE Sports (@IGIHESports) April 29, 2023
Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko adafite gahunda yo kuyobora Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, kuko afite inshingano asanzwemo na zo zitoroshye.https://t.co/Um1vlvdlFipic.twitter.com/DjzFsq8skQ
— IGIHE Sports (@IGIHESports) April 29, 2023

Video: Igena Sage
Graphique: Ntare Julius






Ibitekerezo 0