Intare FC yasabye FERWAFA gutera mpaga Rayon Sports nyuma y’uko igarutse mu Gikombe cy’Amahoro nyamara iyi kipe yo mu Cyiciro cya Kabiri itaramenyeshejwe iby’izi mpinduka.

Ubuyobozi bwa FERWAFA bumaze gusuzuma ikirego cya Intare FC, yatanze ku wa 12 Werurwe, bwasanze nta shingiro gifite ndetse buyimenyesha n’igihe umukino uzahuza aya makipe yombi uzabera n’ikibuga uzaberaho.

Nyuma yo gusohoka k’uyu mwanzuro no kugezwaho ibaruwa, ubuyobozi bwa Intare FC ntibwashimishijwe n’ibyo bwagejejweho, ahubwo buhitamo kutemeranya na byo mu nzira izo ari zo zose.

Umunyamabanga Mukuru wa Intare FC, Hagengimana Philbert, aganira na IGIHE, yagaragaje ko ibyo ikipe yakorewe bidakwiye kandi ko we n’abo bafatanyije kuyobora ikipe bagiye kurebera hamwe igikwiye.

Yagize ati “Tugiye kwicara nk’ubuyobozi turebe icyo dukora mu rwego rwo gutanga umuganda wacu mu guca akajagari ko gufata ibyemezo bishingiye ku marangamutima cyangwa gutonesha kuko ibyo bitesha agaciro irushanwa twubaha.”

“Twatunguwe bikomeye n’ibaruwa Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA bwatwandikiye. Ibyakozwe turabibonamo agasuzuguro kadukorewe.”

Ku wa Gatandatu, Perezida wa Intare FC, Gatibito Byabuze, yandikiye FERWAFA avuga ko mu gihe batarabona ibisobanuro byimbitse ku nama zabaye, umukino uzitabirwa n’abazigiyemo.

Yagize ati “Mu gihe tutarasobanurirwa [impamvu umukino utabaye tariki 10 Werurwe] dusanga iby’umukino [wa 27 Werurwe] bitatureba, kuko inama zose zijyanye na wo nta n’imwe twatumiwemo, impande zitabiriye izo nama ni zo zizawukina.”

Iyi baruwa yatumye FERWAFA ivuga ikuraho uyu mukino wari kuba kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Werurwe, ahubwo ishyiraho inama yagombaga guhuza amakipe yombi saa Cyenda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Gatibito yongeye kumvikana mu kiganiro cy’imikino kuri Fine FM, avuga ko nta nzira n’imwe yatuma bakina na Rayon Sports ahubwo biteguye Police FC mu mukino ukurikira.

Yagize ati “N’iyo wazana itegeko cyangwa imbunda ukandasa, nzapfira ukuri kwanjye. Ikipe [Rayon Sports] yavuye mu Gikombe cy’Amahoro. Ibyo muri kunzanamo byose ni ukunsebya, mureke nitegure Police FC neza. Muri kunyobya.”

Gatibito yavuze ko adashobora kwitabira inama ya FERWAFA kuko ari kwitegura umukino wa Police FC mu cyiciro gikurikiraho. Ati “Nakubwiye nti nta bibazo njyamo cyangwa nzi, ndi kwitegura Police FC.”

Ibi ni nako byagenze kuko Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yageze kuri FERWAFA ariko aza kuhava atabonanye na bagenzi be ba Intare FC, bari bahamagajwe mu nama.

Intare FC yari yagaragaje ko ikwiye gutera mpaga Rayon Sports, igakomeza muri ¼ ku giteranyo cy’ibitego 4-2 kuko umukino ubanza wabereye i Shyorongi, Rayon Sports yawutsinze ku bitego 2-1.

Intare FC yanze gukina na Rayon Sports mu Gikombe cy'Amahoro
Intare FC yanze gukina na Rayon Sports mu Gikombe cy'Amahoro
Rayon Sports yatsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa 1/8 wabereye ku Ikirenga Stadium i Shyorongi
Rayon Sports yatsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza wa 1/8 wabereye ku Ikirenga Stadium i Shyorongi