Igitego cya Angel Di Maria ku munota wa 118 gihaye itike ya ¼ Argentina izahura n’itsinda hagati y’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) kuwa Gatandatu, tariki 5 Nyakanga 2014 kuri Estádio Nacional Mané Garrincha.
Di Maria yatsinze iki gitego nyuma y’akazi kari gakozwe na Lionel Messi ku munota wa 118.
U Busuwisi bwashoboraga kugombora ku munota wa 120 iyo umupira w’umutwe watewe na Dzemali udakubita igiti cy’izamu.
Argentina yabonye amahirwe yo kubona igitego cya kabiri umukino ugiye kurangira gusa ishoti rya Di Maria yatereye kure ryanyuze ku ruhande kuko umunyezamu Dzemaili yari yagiye gutsinda.
U Busuwisi bwabonye amahirwe akomeye mu gice cya mbere, ishoti rya Xhaka ku munota wa 28 ryagaruwe n’umunyezamu wa Argentina, Sergio Romero, wahise ufata neza irya Stephan Lichtsteiner wari ushatse gusongamo.
Josip Drmic yashoboraga gutsinda igitego (39’), umupira yahawe na Xherdan Shaqiri asigaranye n’umunyezamu Romero awumuhereza mu maboko.
Muri iki gice, umunyezamu Diego Benaglio yakuyemo imipira ya Gonzalo Higuain na Lionel Messi.
Argentina yaje kubona umwanya wo gutsinda igitego ku ishoti rya Messi ryagaruwe na Benaglio wari ukurikiwe na Palacio wabangamiwe na Johan Djourou.
Mu gice cy’inyongera, u Busuwisi bwasubiye inyuma kugarira basa nk’abiringiye gutera penaliti zaburijwemo hasigaye iminota ibiri.
Lionel Messi yongeye kwegukana igihembo cya kane cy’umukinnyi mwiza mu mikino ine bamaze gukina naho igitego cya Di Maria ni icya 151 muri iyi mikino.
Biravugwa ko abafana ibihumbi 70 baturutse muri Argentina binjiye mu mujyi wa Sao Paolo ibihumbi 20 gusa aribo bafite amatike.
Umutoza w’u Busuwisi Ottmar Hitzfeld yagiye muri uyu mukino nyuma yo gupfusha umuvandimwe we, Winfried Hitzfeld. Uyu Mudage w’imyaka 65 wabaye umutoza mwiza mu gikombe cy’Isi inshuro ebyiri, agatwara ibikombe 19 muri Bayern Munich na Borussia yahise asezera ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Igitego cya Di Maria nicyo gitsinzwe gikererewe n’umukinnyi wa Argentina mu gikombe cy’Isi ku munota wa 118.
Kugeza ubu amakipe 7 yabaye aya mbere mu matsinda amaze kubona itike ya ¼ nkuko byagenze muri 2010 muri Afurika y’Epfo.
Muri ¼ cy’irangiza, Argentina izahura n’iyitsinda hagati y’u Bubiligi na USA bazakina kuwa Gatandatu saa 18.00 kuri Estádio Nacional Mané Garrincha.



















TANGA IGITEKEREZO