Mu gihe kuri uyu wa Mbere, Nigeria icakirana n’u Bufaransa muri 1/8 cy’irangiza, abakinnyi banze gukora imyitozo kuko batarahabwa amafaranga y’agahimbazamusyi ko kuba barabonye iyi tike.
Nigeria yabonye itike nyuma yo gutsindwa n’Argentina irangiza ari iya kabiri n’amanota ane, abakinnyi banze gukora imyitozo yo kuri uyu wa Kane nimugoroba.
Nigeria yagombaga gutangira imyitozo saa 18.00 (amasaha yo muri Brazil), mbere y’isaha abatoza n’abaganga bagiye muri bisi ndetse n’abasirikare bagomba kubategereza biteguye guhaguruka bategereza ko abakinnyi basohoka baraheba.
Amakuru aturuka mu mwiherero, ni uko abakinnyi basabye kubanza guhabwa agahimbazamusyi basezeranyijwe igihe baba babonye itike yo ya 1/8 nyamara Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ntiriratanga amafaranga ku makipe yakomeje.
Goal ivuga ko abakinnyi batekereza ko igihe baba basezerewe n’u Bufaransa kuwa Mbere batazabona aya mafaranga nkuko byagenze nyuma yo gusezererwa mu 2010 bakabona amafaranga yabo biyushye akuya.
Ben Alaiya, ushinzwe itumanho muri iyi kipe yihutiye kuvuga ko abaknnyi bari mu nama ko imyitozo izagutangira nyuma gato ariko ntiyabaye.
Aba bakinnyi bigaragambije mu gihe Musa Amadu, umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria avuye Sao Paulo agasubira muri Nigeria gusaba Leta ko yaba ibagurije amafaranga yo guha abakinnyi.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu, Nigeria yurira indege ikajya Brasilia aho bazakinira n’u Bufaransa.
Ikibazo cy’amafaranga si ubwa mbere kibaye muri iyi kipe kuko mu 2013 bari banze kujya mu gikombe mpuzamigabane cyabereye muri Brazil babanza guhabwa amafaranga.
Muri iki gikombe kiri kubera muri Brazil cyaranzwe no gusaba amafaranga ku makipe yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kurusha gushaka intsinzi. Cote d’Ivoir yasezerewe nyuma y’aho Perezida abemereye gukubirwa kabiri agahimbazamusyi, Cameroun yo yari yanze kujya Brazil naho Ghana yaraye isezerewe nyuma yo gupakurura indege bohererejwe ya miliyoni 3$.
Nigeria na Algeria niyo makipe ahagarariye Afurika yabonye itike ya 1/8, Algeria ikazakina n’u Budage.



















TANGA IGITEKEREZO