Ku wa Gatanu, tariki ya 24 Werurwe 2023, ni bwo Nizeyimana Olivier n’abamuherekeje yasuye Amavubi aho ari mu mwiherero i Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Abakinnyi n’abayobozi ba FERWAFA baganiriye ku mpamvu zatuma ikipe yitwara neza ikabasha kubona itike y’Igikombe cya Afurika iherukamo mu 2004.
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Kagere Meddie, mu izina rya bagenzi be, yasabye aba bayobozi kongera ibihabwa abakinnyi kugira ngo babashe kujya mu kibuga banezerewe.
Yagize ati “Uko bimeze Perezida, twebwe nk’abakinnyi dufite amahirwe yo kujya mu Gikombe cya Afurika ariko akantu ko gutuma abakinnyi bishima (Motivation) karakenewe cyane. Hari ibintu dukenera kugira ngo ibibazo byose dufite mu nzira bivemo byerekeranye n’uduhimbazamushyi.”
“Utwo duhabwa ntitungana n’utwo twagahawe turi mu Ikipe y’Igihugu. Nk’abakinnyi dukeneye agahimbazamushyi gahagije, kuko uhura na Bénin ugasanga ibyo bahawe n’ibindi ku ruhande, baritanga 100% ariko twe biri hasi. Turabikeneye kugira ngo tugire morale.”
Kagere yibukije ubuyobozi ko hari ibyo bwagombaga gukora ku mikino ibiri yatambutse irimo uwahuje Amavubi na Mozambique n’uwa Bénin ariko ntibamenya aho byahereye.
Ati “Mu ikipe y’igihugu ni ho abakinnyi benshi bakura ubuzima. Ukumva ko gukinira ikipe y’igihugu hari itandukaniro no kutayikinira. Utu tubazo turagira ngo mudufashe niba hari akandi nibagiwe twafatanya kugira ngo tubiganireho haba ku mukino twanganyije nk’iriya ya Bénin.”
U Rwanda rwatangiye urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu 2023 ruhura na Mozambique. Uyu mukino wabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo ku wa 2 Kamena 2022, warangiye ibihugu byombi binganya igitego 1-1.
Kagere Meddie yibukije ko kuri uyu mukino wa Mozambique hari “akantu twari twijejwe" ariko batazi aho byahereye.
Yakomeje ati “Twahise dukomeza tudacitse intege dukora akazi nk’uko bisanzwe. Ni akazi k’umukinnyi gukora kuko ni ho akura ibyo ajyana mu rugo.”
Ubusanzwe umukinnyi uhamagawe mu Ikipe y’Igihugu ahabwa ibihumbi 100 Frw. Ikipe iyo itsinze umukino buri wese ahabwa 1000$ mu gihe agenerwa 500$ ku wo yanganyije.
Kagere yibukije Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier, ko na we hari ibindi yongeragaho ngo abakinnyi bishime ariko na we yacogoye.
Ati “Abakinnyi bakina mu rugo usanga bahabwa ibihumbi 100 Frw, akamara ibyumweru bibiri, ni make cyane. Aza nta mbaraga afite zo kuvuga ngo ndaje ariko ntiyakwitanga 100%.”
“Na Perezida uko nkuzi, hari igihe wavugaga uti ‘ku bwanjye ndabashimira, niba ari bitatu cyangwa bitanu nanjye ndashyiraho ayanjye.’ Ndakuzi ariko sinzi umuntu waguhinduye ariko ako kantu karakenewe. Ibintu kandi bikagera ku mukino byarangiye kuko hari ibintu byo guhamagarana mbere y’umukino ngo turi kubitunganya ariko ntabwo aba ari byo.”
Umukino w’u Rwanda na Bénin uzaba ku wa Gatatu, tariki ya 29 Werurwe 2023, saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo, nta bafana bahari.
U Rwanda na Bénin bizahurira mu mukino w’Umunsi wa Kane wo mu Itsinda L nyuma y’uko amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu w’Umunsi wa Gatatu wabereye i Cotonou ku wa 22 Werurwe 2023.
Muri iri Tsinda L, Sénégal iyoboye n’amanota icyenda, ikurikiwe na Mozambique ifite ane mu gihe u Rwanda rufite abiri, imbere ya Bénin ifite inota rimwe.










Ibitekerezo 0