Mu cyumweru gishize ni bwo Sergio Ramos w’imyaka 35, yasinyiye Paris Saint- Germain yo mu Bufaransa amasezerano y’imyaka ibiri.
Uyu myugariro wo hagati, yatangiye imyitozo muri PSG kuri uyu wa Mbere, aho yakiriwe n’abarimo umutoza we mushya, Mauricio Pochettino.
Ramos uzajya yambara nimero 4, yakoranye n’abandi mu kigo cy’imyitozo cya Paris Saint-Germain nyuma yo kuva muri Real Madrid yari amazemo imyaka 16.
Umunyezamu Keylor Navas na Achraf Hakimi bakinanye muri Real Madrid, ni bamwe mu bamuhaye ikaze kimwe na mugenzi we, Ander Herrera, bakomoka mu gihugu kimwe.
Ramos yari amaze iminsi ine yarasubiye muri Espagne kugira ngo abanze gutegura uburyo yatura mu Bufaransa ndetse kuri ubu ari kuba muri hoteli.
Nubwo azakorana n’abandi imyitozo ku wa Kabiri no ku wa Gatatu, nta cyizere ko azakina umukino wa mbere wa gicuti uzahuza PSG na Le Mans ku wa Kane cyangwa uwa Chambly ku wa Gatandatu.
Guhera mu Ukuboza 2019, u Rwanda rwagiranye ubufatanye na Paris Saint-Germain, buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.
Muri ubu bufatanye, ikirango cya Visit Rwanda kigaragazwa kuri Stade ya Parc des Princes aho PSG yakirira imikino yayo ndetse no ku mugongo ku myenda iyi kipe ikoresha mu myitozo no mu gihe cyo kwishyushya mbere y’imikino, yaba iyo yambara yasuye indi kipe cyangwa iyo yambara iwayo muri Shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1.
Mu biganiro byahuje abahagarariye Paris Saint-Germain na Minisiteri ya Siporo, hemejwe ko iyi kipe izubaka ishuri ry’umupira w’amaguru mu Karere ka Huye ndetse biteganyijwe ko rizatangira ibikorwa byaryo muri Nzeri 2021, aho ku ikubitiro rizakira abana 200 bo muri ako Karere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!