Mu itangazo bashyize ahagaragara, Real Madrid yavuze ko ishimira Nacho ku bihe yagiranye n’iyi kipe aho azahora ari umwe mu banyabigwi b’iyi kipe irusha izindi ibigwi muri ruhago ku ruhando mpuzamahanga.
Nacho yageze muri Real Madrid mu 2001, ubwo yari afite imyaka 10 y’amavuko. Uyu yakinnye mu byiciro bitandukanye by’amakipe y’abato mbere yo kujya mu Ikipe Nkuru mu 2012.
Muri iyi myaka 13 yari ishize akinira Ikipe Nkuru, Nacho yakinnyemo imikino 364, atwara ibikombe 26 birimo bitandatu bya Champions League, bitanu by’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe, bine biruta ibindi i Burayi, bine bya Shampiyona, bibiri by’Igikombe cy’Umwami na bitanu biruta ibindi muri Espagne.
José Ignacio Fernández Iglesias uzwi nka Nacho yanatwaranye Igikombe cy’u Burayi na Espagne y’Abatarengeje imyaka 21, atwara Nations League iheruka ndetse kuri ubu akaba ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu iri mu Gikombe cy’u Burayi mu Budage.
Uyu uheruka gutwarana na Real Madrid Igikombe cya Champions League, ni umwe mu bakinnyi batandatu bonyine bamaze kwegukana iri rushanwa inshuro esheshatu aho ari na we watwaye ibikombe byinshi mu mateka ya Real Madrid.
Amakuru akaba avuga ko Nacho agiye kwerekeza muri Arabia Saoudite mu ikipe ya Al-Qadsiah iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!