00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nakurikiye umutima- Abdul Jalilu nyuma yo kwerekeza muri Mukura VS

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 29 June 2024 saa 12:49
Yasuwe :

Myugariro Abdul Jalilu wakiniraga Dreams FC yo muri Ghana yatangaje ko yakurikiye umutima we ubwo yahitagamo kwerekeza muri Mukura ataziho ikintu na kimwe.

Uyu mukinnyi mushya yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 28 Kamena 2024 aho yerekeje muri Mukura y’i Huye.

Mu ijambo rye, Abdul yavuze ko yishimiye cyane kwerekeza muri Mukura nubwo nta byinshi ayiziho ndetse n’umupira w’u Rwanda muri rusange.

Yagize ati “Ndishimye cyane kuba ndi hano. Nta byinshi navuga gusa twarangije kumvikana gusa ibirambuye nzabigarukaho ubutaha. Ntanakimwe nzi kuri Mukura ndetse n’umupira w’u Rwanda.”

Uyu mukinnyi yavuze ko yifuzwaga n’amakipe menshi arimo nayo mu Rwanda ariko umutima we umwerekeza muri Mukura.

Ati “Navuganye n’amakipe menshi arimo nayo mu Rwanda ariko nakurikiye umutima wanjye niyo mpamvu nahisemo Mukura. Navukiye ndetse nkurira muri Ghana. Nahisemo kuhava nza mu Rwanda kuko burya rimwe na rimwe biba byiza iyo uhinduye ibikuzengurutse (Environment).”

Abdul uvuga ko akinisha amaguru yombi yari asanzwe ari Kapiteni wa Dreams FC y’iwabo muri Ghana yasoje shampiyona iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 48 mu makipe 18 akina iyi shampiyona.

Mu Mikino Nyafurika, Dreams FC yasezerewe muri ½ cya CAF Confederations Cup Dreams FC ikuwemo na Zamalek yaje no kwegukana igikombe.

Abdul Jalilu yabaye umukinnyi wa gatatu Mukura yaguze muri iyi mpeshyi nyuma ya Niyonizeye Fred na Jordan Nzau Ndimbumba.

Abdul Jalilu yabaye umukinnyi wa gatatu werekeje muri Mukura muri iyi mpeshyi
Abdul Jalilu ubwo yari mu nzira yerekeza mu Rwanda gushyira umukono ku masezerano na Mukura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages