Mu kiganiro uyu mugabo w’imyaka 64, yagiranye na IGIHE, avuga ko Jenoside yatangiye ubwo yari mu mahugurwa y’ubutoza mu Mujyi wa Kigali, amara iminsi isaga 12 yarabuze uko asubira i Rubavu, abaho yihishe.
Ati “Jenoside itangira, twari mu mahugurwa y’ubutoza i Kigali kuri Stade Amahoro. Hari umuzungu w’Umusuwisi watwigishaga. Turangije amasomo nimugoroba nka saa 18:00 tujya kureba umukino w’igikombe cya Afurika wahuzaga Côte d’Ivoire na Nigeria, dutashye nka saa Tatu nibwo twumvise ko indege y’umukuru w’igihugu yahanutse. Byose byahise bihagarara.”
“Hashize iminsi 12 nta n’umwe uzi aho mba, mu rugo barihebye, nanjye mbaho nihisha. Nari ncumbikiwe n’inshuti twamenyanye kubera imipira, yitwa Didier na we ajya atoza abana ku Kimisagara. Hari itangazo ryatanzwe ryo guhungisha abashoferi ba Bralirwa n’imiryango yabo, narahagiye, mpahurira n’umushoferi witwaga Théo twari tuziranye, ambwira ko nibanyangira ko njya mu modoka, aza kuntwara, mba ntashye gutyo.”
Etincelles na yo yatakaje abakinnyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bazira uko baremwe nk’uko Vigoureux yakomeje abigarukaho.
Ati “Hari Rudasingwa Jean Marie Vianney ‘Semukanya’ nasanze baramwishe, ninjye wari waramuhaye iryo zina rindi. Umugore we n’umwana nibo barokotse. Uwo wundi we [Nyombayire Eugène] ntabwo yari umukinnyi wo mu rwego rw’icyiciro cya mbere, yakinaga mu rwego rwo kwishimisha kuko yakoraga akazi ko gusiga amarangi muri Bralirwa na we nasanze baramwishe. Nta bandi twabonye tuzi bishwe icyo gihe.”
“Semutaga Faustin yari umukinnyi wa Etincelles ariko yapfuye mu gihe cy’ibyitso. Yari yararetse umupira asubira iwabo muri Mutura.”
Vigoureux watangiranye n’ikipe ya Etincelles mu 1978, avuga ko nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ubwo Stade Umuganda yuzuraga abantu babaga bahunze, bikabuza Etincelles gukomeza imyitozo.
Ati “Imitima yacu ntabwo ihuje murabizi. Hari ababaga bumvise amasasu, bagahita bahunga, ubwo rero bose bahitaga baza muri Stade, akaba ariho bahungira maze ntidushobobore gukomeza gukora imyitozo. Ikindi cyatumaga abantu bahahungira harimo n’inzara kuko ibiryo byarabashiranaga.”
Ubwo ngo yari amaze kugera ku Gisenyi, Vigoureux n’umuryango we bahise bahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Goma, aho yakomereje gutoza abana umupira w’amaguru.
Ati “Twageze i Goma ntangira gutoza kuko nari mfite umupira, ntangira gutoza abana b’ino n’abo muri Congo Kinshasa mu ikipe yitwa Kabasha, nyitoza umwaka wose.”
Mungo Jitiada yagize uruhare rukomeye mu kuzamura impano z’abakinnyi guhera mu 1982, aho ari na we watumye agace ka Rubavu gahabwa izina rya Brésil mu mupira w’amaguru mu Rwanda dore ko abakinnyi bamaze kumuca imbere basaga ibihumbi 3,000.
Aba barimo abazwi nka; Bizagwira Léandre, Nshutinamagara Ismael ‘Kodo’, Shyaka Jean, Haruna Niyonzima, Hakizimana Muhadjiri, Nirisarike Salomon, Bizimana Djihad, Tuyisenge Jacques n’abandi batandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO