Ibi ni bimwe mu byo yatangaje nyuma y’umukino w’ishiraniro w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona y’u Rwanda, wahuje amakipe yombi ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Gicurasi 2026, kuri Stade Amahoro.
Kwizera wari mu izamu rya Rayon Sports, yavuze ko abakinnyi bagenzi be bitwaye neza bakarusha APR FC, kandi atemeranya na penaliti yatanzwe muri uyu mukino.
Ati “Nta cyari cyabaye rwose, ariko mu mupira w’amaguru kuriya ni ko bigomba kugenda. Umupira w’amaguru ntabwo uvugirwa hanze, ibyo bavugaga twabarushije 100%.”
Uyu munyezamu yongeyeho ko icyo yifuza ari ukongera guhura n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, hanyuma bakayisezerera mu Gikombe cy’Amahoro.
Ati “Turakomeza dukore kuko dufite intego ebyiri harimo shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro, icyo tuzabasha gutwara kuzaba ari icyo. Byinshi tuzabigieraho, abafana ntibagire ubwoba.”
“Ni ibintu nifuza kandi nzabibona. Ndifuza ko tuzakina kandi tuzabakuramo.”
Kunganya kwa Rayon Sports na APR FC kwatumye Gikundiro yuzuza imyaka itatu y’imikino idatsinda mukeba APR FC, n’imikino irindwi itayitsindira muri Stade Amahoro ivuguruye.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru iheruka gutsinda APR FC ku mukino wa Super Coupe wabereye i Nyamirambo muri Kanama 2023, ukarangira ari ibitego 3-0. Ni mu gihe iheruka gutsindira muri Stade Amahoro muri Mata 2019.
Rayon Sports ifite amanota 48 ku mwanya wa kane, ikarushwa amanota umunani na APR FC ya kabiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!