Ndagijimana ni umusifuzi wungirije, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2008 arafatanya n’Umunya Zambia Janny Sikazwe wayoboye umukino ubanza APR FC yakinnye Al Ahly.

Sikazwe kimwe na Ndagijimana basifuye imikino y’igikombe cy’Afurika 2015 cyabereye muri Guinea Equatorial. Undi musifuzi wungirije ni Umunya Angola Jerson Emiliano.

Ndagijimana Theogene arasifura mu mukino uhuza El Merrikh yo muri Sudani na MC Eulma yo muri Algeria kuri uyu wa Gatanu
Ndagijimana Theogene arasifura mu mukino uhuza El Merrikh yo muri Sudani na MC Eulma yo muri Algeria kuri uyu wa Gatanu
Umunyazambia Janny Sikazwe yasifuye umukino wahuje APR FC na Al Ahly i Kigali
Umunyazambia Janny Sikazwe yasifuye umukino wahuje APR FC na Al Ahly i Kigali

El Merrikh yatwariye i Kigali CECAFA Kagame cup mu 2014 yasabye ko itazitabira imikino nk’iyi izabera muri Tanzania muri Nyakanga mu rwego rwo kwitegura neza imikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwabo.

El Merrikh iratangira imikino yo mu matsinda yakira MC Eulma ya Algeria kuri stade Omdurman.

Undi mukino wo muri iri tsinda B, kuri uyu wa Gatandatu ES Setif (Algeria) irakina na USM Alger (Algeria).

MC Eulma yo muri Algeria irasura El Merreikh yo muri Sudani kuri uyu wa Gatanu
MC Eulma yo muri Algeria irasura El Merreikh yo muri Sudani kuri uyu wa Gatanu

Mu itsinda A, TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izakira i Lubumbashi Al Hilal yo muri Sudani ku Cyumweru naho Smouha yo mu Misiri ikine na Moghreb Tetouan ya Morocco bakinire i Alexandria.