Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Ukuboza 2021, ni bwo FERWAFA yatangaje ko “Ndayisaba Saïd na Mugabo Eric bashyizwe ku rutonde rw'abasifuzi mpuzamahanga bungirije "Assistant Referees" ba FIFA mu mwaka wa 2022 basimbuye Hakizimana Ambroise na Ndagijimana Théogène bacyuye igihe.”
Ndagijimana Théogène ni we wari Umunyarwanda ugisifura, umaze igihe kirekire ari mpuzamahanga, aho yashyizwe kuri urwo rutonde na FIFA mu 2008 mu gihe Hakizimana Ambroise yemejwe mu 2010.
Bombi basimbuwe na Ndayisaba Saïd na Mugabo Eric guhera mu mwaka utaha wa 2022, byatumye u Rwanda rugumana abasifuzi mpuzamahanga 17 harimo abo hagati barindwi n'abungirije 10.
Kuri ubu, umusifuzi w’Umunyarwanda umaze igihe azwi na FIFA, arasigara ari Simba Honoré wemejwe mu 2011. Abamukurikira ni Hakizimana Louis, Mukansanga Salima, Bwiliza Raymond Nonati, Murangwa Sandrine na Nyinawari Speciose, bose bemejwe mu 2012.
Abasifuzi Mpuzamahanga b’Abanyarwanda mu 2022:
Abasifuzi bo hagati (Abagabo): Hakizimana Louis, Twagirumukiza Abdoul Karim, Ishimwe Jean Claude, Ruzindana Nsoro na Uwikunda Samuel.
Abasifuzi bo ku ruhande (Abagabo): Ndayisaba Saïd, Mugabo Eric, Bwiliza Raymond Nonati, Simba Honoré, Karangwa Justin and Mutuyimana Dieudonné.
Abasifuzi bo hagati (Abagore): Mukansanga Salma Rhadia na Umutoni Aline.
Abasifuzi bo ku ruhande (Abagore): Murangwa Usenga Sandrine, Umutesi Alice, Nyinawabari Speciose na Mukayirangwa Régine.









Ibitekerezo 0