00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndakimana Angeline yerekeje muri Rayon Sports y’Abagore

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 4 July 2024 saa 10:06
Yasuwe :

Rayon Sports y’Abagore yaguze Umunyezamu wa AS Kigali WFC, Ndakimana Angeline asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23 usanzwe ari nawe nimero ya mbere mu Ikipe y’Igihugu yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Gikundiro ku wa Kane, tariki 4 Nyakanga 2024.

Ndakimana yiyongereye ku bandi bakinnyi iyi kipe iheruka kongerera amasezerano y’imyaka ibiri aribo Uwase Andersène na Mukantaganira Josélyne bakina mu bwugarizi.

Ni umwaka wa gatatu Rayon Sports y’Abagore ibayeho ariko buri mwaka igenda igaragaza imbaraga zikomeye. Mu ushize w’imikino yegukanye Igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro mu mwaka wayo wa mbere mu Cyiciro cya Mbere.

Rayon Sports izatangira kwitegura umwaka mushya w’imikino ku wa Gatanu, tariki 5 Nyakanga 2024 aho igomba no kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League izabera muri Ethiopia muri Kanama.

Ndakimana yasinye amasezerano y'imyaka ibiri
Ndakimana Angeline ni umwe mu bagiye bagora Rayon Sports iyo bahuraga na AS Kigali WFC
Ndakimana Angeline yerekeje muri Rayon Sports avuye muri mukeba AS Kigali
Myugariro Uwase Andersène yongereye amasezerano y'imyaka ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages