Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Gicurasi 2026, ni bwo hagaragajwe umwanzuro ku kibazo cy’uyu wari umukozi wa Gorilla FC ku myitwarire yagaragaye mbere y’umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wahuje ikipe ye na Rayon Sports.
FERWAFA yavuze ko Ndatimana yagize imyitwarire mibi kandi inyuranyije n’amategeko agenga imyitwarire n’imyifatire mbonezabupfura, ari na yo mpamvu yafatiwe ibihano.
Yagize iti “Iyo myitwarire yatumye ahagarikwa mu bikorwa byose bifitanye isano n’umupira w’amaguru mu gihe cy’amezi 12, anacibwa ihazabu y’ibihumbi 500 Frw agomba kwishyurwa bitarenze iminsi 90.”
Ndatimana yahawe igihe ntarengwa cyo kujuririra iki cyemezo kingana n’iminsi itatu uhereye ku munsi yakimenyesherejweho.
Mu mukino w’lgikombe cy’Amahoro wahuje Gorilla FC na Rayon Sports FC ku wa 22 Mata 2026 ukarangira ari igitego 1-1, Gorilla FC ni yo yageze mu kibuga mbere itangira gutegura aho abakinnyi bayo baza kwishyuhiriza.
Ndatimana wari ufite ibikoresho byo kwifashisha, yahise agenda akura ibintu mu mufuka abinyanyagiza mu kibuga, ndetse mu byari bibigize harimo n’amasaka.
Benshi mu babibonye babihuje n’imyemerere ikunze kugaragara mu mupira w’amaguru mu Rwanda n’ahandi ku Isi, izwi nk’amarozi.
Amafoto: Umwari Sandrine



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!