00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndayisaba Floribert Tambwe aratangira gukora imyitozo muri Kiyovu

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 28 July 2013 saa 04:46
Yasuwe :

Umurundi wahoze ukinira Rayon Sports, Ndayisaba Floribert Tambwe, aratangira imyitozo muri Kiyovu kuri uyu wa mbere, mu gihe hategerejwe ko umutoza Yaounde agaruka mu Rwanda kuri uyu wa Kane.
Aganira na IGIHE, Floribert yatangaje ko umutoza Yaounde yamusabye kuba atangiye gukora imyitozo, mu gihe ategereje ko kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’iyi kipe. Yagize ati “Sindashyira umukono ku masezerano, gusa nabaye mvuganye n’umutoza ku buryo ejo ku wa mbere nzatangira imyitozo.”
Perezida wa (…)

Perezida wa Kiyovu Sport, Sendege Norbert, avuga ko bataragirana ibiganiro na Floribert, gusa akaba ari ku rutonde rw’abakinnyi umutoza yabahaye yifuza. Ati “Nta biganiro twagiranye n’uwo mukinnyi gusa ari mu bo twifuza, dutegereje ko umutoza agaruka mu Rwanda ngo dutangire ibiganiro.”

Mu 2006 kugera mu 2009, Floribert yakinaga muri Vital’O y’umutoza Yaounde, yageze muri Rayon Sports mu 2011 maze ayisohokamo muri Kamena 2012, ajya muri AFC Leopards yo muri Kenya.

Muri Mutarama 2013, Floribert yatangarije ikinyamakuru Goal ko ashaka kuva muri AFC Leopards, kuko hari ikipe yo muri Oman yamushakaga.

Kuri uyu wa mbere, ni bwo Kiyovu iza gutangirana imyitozo na bamwe mu bakinnyi bashya ndetse n’abari basanzwe. Nyuma y’icyumweru cy’imitozo, Kiyovu izakina imikino ya gicuti n’amwe mu makipe y’i Kigali.

Kiyovu Sport yamaze guha amasezerano y’umwaka umwe Mutuyimana Evariste wakinaga muri Police FC, ndetse na Niyonshuti Ghadi wavuye muri Rayon Sports.

Ndayisaba Floribert Tambwe wahoze akina muri Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages